Kwizera Olivier wavuzwe mu biganiro na APR FC yatangiye imyitozo muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports, yatangiranye imyitozo na bagenzi be mu Nzove, aho iyi kipe imaze icyumweru ikorera imyitozo

Kuri iki Cyumweru ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports, iyi kipe yakomeje imyitozo imaze icyumweru ikora, aho yanitabiriwe n’umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atagerejwe ariko ntaboneke.

Mu minsi nyuma y’aho amakipe yemerewe kuba yasinyisha abakinnyi bashya mbere yo gutangira shampiyona, hari amakuru yavuzwe y’uko umunyezamu Kwizera Olivier yaba ari mu biganiro na APR Fc ngo abe yakongera kuyikinira.

Gusa n’ubwo ayo makuru yavuzwe ariko umunyezamu Kwizera Olivier yaje gusanga abandi bakinnyi mu mwiherero nyuma yo gupimwa COVID-19, akaba kuri iki cyumweru yahise anatangirana imyitozo n’abandi bakinnyi.

Kwizera Olivier mu myitozo ya Rayon Sports

Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports yo kuri iki Cyumweru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turabakunda cyane mura twingisha murababyeyi beza.

Seniyongabo girbert yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

ruvumbu azavumbukana kenis azab,abibona

nsabimana murutsiro yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Nize ikipe yacu ikore imyitozo twari tuyikumbuye

Ntawunguka Didace yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Rayon on top

Damas yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Iyo myitozo yarikenewe,kuko hashize igihe ikipe yacu tutayibona

Peter yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka