Kwizera Olivier na bagenzi be bari bafunganywe barekuwe

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi avuze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge amaze kurekurwa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gusoma urubanza rw’umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze hafi ukwezi afunze, rumaze kwanzura ko Kwizera Olivier na bagenzi be barekurwa.

Kwizera Olivier wari ufunganywe n’abandi barimo umukinnyi Runanira Amza ukinira ikipe ya Bugesera, urukiko rwabakatiye igifungo cy’umwaka gisubitse, rutegeka ko bahita barekurwa.

Icyo amategeko asobanura ku isubikagihano

Isubikagihano riteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iyo ngingo iragira iti, “Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5).

Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo. Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange ntibishobora gusubikwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twumvise ko yakatiwe igifungo cyu umwakumwe ariko gisubitwe ese azwakora ibihano nyumayigihe kingani,icyo gihano gihabw’umuntu umezute.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Nonese iherezo no irihe?Abaye umwere ,arababariwe azanga amaf mukimbo cyo gufungwa!Sinsobanukiwe.

Jean yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Hali abakeka ko Kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge nta cyaha kirimo.Nyamara muli 2 Abakorinto 7:1,Imana itubuza “kwanduza umubiri wacu”.Itabi n’ibindi biyobyabwenge,byangiza umubiri,bigateza indwara,harimo na Cancer y’ibihaha no mu kanwa.Muli make,kunywa ibiyobyabwenge uba wanduza umubiri Imana yaguhaye.Mwibuke ko ku ipaki y’Itabi handitseho ngo:”Itabi ririca”.Cyangwa “Itabi ryangiza umubirir”.Niyo mpamvu Abakristu nyakuri bose batanywa Itabi.Ni icyaha kizabuza abarinywa kubona ubuzima bw’iteka.Kimwe n’ibindi biyobya-bwenge.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka