Kwizera Olivier aracyari umukinnyi udufitiye amasezerano y’umwaka- Perezida wa Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo ubafitiye amasezerano y’umwaka muri ibiri yari yarabasinyiye.

Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru, aho yavugaga ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo
Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo

Benshi bakomeje kwibaza bimwe mu byihishe inyuma y’isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe babihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

Yagize ati “Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Rayon Sports wadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, ubu akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe”

Mu gace kamwe k’amasezerano ya Kwizera Olivier twabashije kubona, haditsemo ko amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n’umunsi wa nyuma w’irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w’amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka