Kwitwa Star à domicile, kugarura abanyamahanga muri APR FC - Lt Gen. Mubarakh yatanze igisubizo

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga yatangaje bimwe mu bishobora gutuma ikipe ya APR FC yongera gusubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga.

Imyaka isaga icumi irashize ikipe ya APR FC yaratangiye Politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, isezera kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, aho byavuzwe ko impamvu nyamukuru ari uguteza imbere abakinnyi b’Abanyarwanda batabashaga kubona umwanya wo kwigaragaza.

Hashize iminsi havugwa ko kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga aho kuva APR FC yatangira iyi politiki idaherutse kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga, aho nta gikombe cya CECAFA na kimwe yari yegukana, ndetse mu marushanwa nyafurika ikaba itarenga umutaru.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 yatanze ikiganiro, asobanura imvo n’imvano yo gukinisha Abanyarwanda gusa, aha akaba yabivuze ubwo yasubizaga itandukaniro rituma APR FC yegukana ibikombe.

Yagize ati “Itandukaniro turikomora kuri Perezida wa Repubulika wagiye afata ibyemezo ariko mu ngabo ho bikihuta ugereranyije n’ahandi, twigeze kugira igihe kinini dukinisha abanyamahanga ariko umusaruro ugasanga si wa wundi ushimishije, ariko nyuma aho afatiye icyemezo akavuga ati rero niba mutavuye mu bintu by’abanyamahanga mukishakamo imbaraga nk’Abanyarwanda, ibyo mwafashwaga n’abanyamuryango ndetse na Minisiteri yanyu tuzasaba bigabanywe, twaje kumvira, twumvira ariko twarakererewe.”

APR FC imaze iminsi itwara ibikombe mu Rwanda, ariko yagera hanze bikanga
APR FC imaze iminsi itwara ibikombe mu Rwanda, ariko yagera hanze bikanga

“Mu myaka ibiri ishize nk’uko mwabibonye twahaye amahirwe abana b’Abanyarwanda barigaragaza, Abanyarwanda kuba bakina nta muntu ubari hejuru n’ubwo bataragera aho twifuza kuko aho twifuza si hano mu rugo gusa, ariko byabahaye umwanya wo kwigaragaza barakina.”

“Icya kabiri turemera turahendwa dushaka umutoza Abanyarwanda bashobora kuboneraho ubumenyi, ariko akagira n’icyo asigira ikipe, uhereye no mu bikoresho yadusabye ngo tugure tumuhe, hari ibyo twabonaga mu nyandiko ukagira ngo byagenewe abanyamahanga”

Gusezererwa na Gor Mahia biri mu byababaje cyane abakunzi ba APR FC
Gusezererwa na Gor Mahia biri mu byababaje cyane abakunzi ba APR FC

Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa ko iyi kipe yiteguye kuba yakinisha abanyamahanga, avuga ko iyi gahunda ishobora gutekerezwaho bitewe n’uburyo iyi kipe ititwara neza hanze, gusa avuga ko umwaka utaha w’imikino mu marushanwa yo mu Rwanda bazakinisha Abanyarwanda.

Iyi kipe ya APR FC yakuwemo na Étoile du Sahel muri CAF Champions League 2012 (3-2).
Iyi kipe ya APR FC yakuwemo na Étoile du Sahel muri CAF Champions League 2012 (3-2).
Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC
Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC

Ati “Twigeze kugira igihe tubwira abo bakinnyi, twe nka APR FC twafashe umwanzuro wo gukinisha abana b’Abanyarwanda, twagera mu gusohoka mu ruhando rurenze urw’u Rwanda ugasanga abakunzi baravuga ngo impamvu mutakuyemo Gor Mahia ngo Abanyarwanda mwarabatetesheje nta kintu kibakurura ngo bavuge ngo tugiye guhatana, ngo wenda mushyizemo babiri cyangwa batatu hari icyo byahindura bikongera guhatana tukavuga tuti ibyo ni ibintu twatekerezaho.”

“Aramutse ari ukubashyira mu ikipe ngo bakine iyo mikino yo hanze nirangira bongere basubireyo wenda dushobora kubyemera, ariko kuvuga ngo APR twongere duhindure mubone dufite abakinnyi umwe babiri b’Abanyamahanga, simbibona hafi.”

Yabajijwe niba kwitwa Star à domicile nta pfunwe bibateye

Ati “Iryo ni ryo pfunwe rikomeye cyane, bikomeje gutya tubona Abanyarwanda ibi byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza, ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga, kuko ni byo bifite ingaruka nini kuko bashoboye kudufasha”.

“Bakadufasha urwo rusaku ruvuga ngo Abanyarwanda ni star à domicile kuko dukinisha Abanyarwanda, ubwo natwe twajya nko mu yandi makipe gushaka abanyamahanga kandi si byo twifuza, ariko muri politiki ni uko dushaka kurenga ibyo mwise star à domicile tukagera kure hashoboka.”

Yakomeje avuga niba umwaka utaha w’imikino bazakoresha Abanyarwanda gusa

Ati “Umwaka w’imikino utaha wo mu Rwanda turakomeza gukinisha abana b’Abanyarwanda, bitewe n’amarushanwa menshi yo hanze tuzaba turimo (Arimo CECAFA Kagame Cup), ni yo azaduha igipimo"

Ati "Nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa nibiba ngombwa dushake umukinnyi umwe cyangwa babiri bakora ikinyuranyo ariko turavuga ko nta nyungu ku Mavubi, nta nyungu ku mupira w’u Rwanda.”

APR FC ifite abanyamahanga yari ikipe ikomeye ku rwego rwa Afurika, aha hari muri 2012 ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro begukanye
APR FC ifite abanyamahanga yari ikipe ikomeye ku rwego rwa Afurika, aha hari muri 2012 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro begukanye
APR FC yari ifite abakinnyi bakomeye barimo impanga Mbuyu Twite na Kabange Twite mu myaka yashize
APR FC yari ifite abakinnyi bakomeye barimo impanga Mbuyu Twite na Kabange Twite mu myaka yashize
APR FC yegukana igikombe cy'Amahoro 2021
APR FC yegukana igikombe cy’Amahoro 2021
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NGE NDI KUBONA APR YA BA IKOZEUMUTI WOGUKI NISHA ABANYA MAHA NGA.

IRADUKUNDA SARA yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka