Kwitwa ibibwana ngo byatumye Intare zisezerera Unity y’i Gasogi

Intare Fc yaraye isezereye ikipe ya Unity Fc y’i Gasogi, umutoza Rubona Emmanuel avuga ko imbaraga bazitewe n’amagambo yavuzwe mbere y’umukino

Mu mukino wa 1/4 cy’irangiza muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri wabaye kuri iki cyumweru, Ikipe y’Intare Fc yatsinze ikipe ya Unity Fc y’i Gasogi igitego 1-0, irayisezera ndetse inatakaza amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Unity mbere y'umukino ibanza gusengera mu izamu
Ikipe ya Unity mbere y’umukino ibanza gusengera mu izamu

Wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ndetse banaruta abasanzwe bareba imwe mu mikino y’icyiciro cya mbere, nyuma y’aho mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganije ubusa ku busa.

Gatera Moussa utoza Unity aha inama abakinnyi be
Gatera Moussa utoza Unity aha inama abakinnyi be
Nzamwita Vincent De Gaulle wahoze ayobora FERWAFA yari yaje kureba umukino
Nzamwita Vincent De Gaulle wahoze ayobora FERWAFA yari yaje kureba umukino

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Intare zaje kubona igitego gitsinzwe na Mugunga Yves, ahita anuzuza ibitego 19, aho ari we umaze no gutsinda ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri.

Intare zishimira igitego
Intare zishimira igitego
Mugunga Yves watsinze igitego cye cya 19 muri Shampiona
Mugunga Yves watsinze igitego cye cya 19 muri Shampiona

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Emmanuel Rubona utoza Intare Fc, yatangaje ko bimwe mu byabahaye imbaraga zo gutsinda uyu mukino harimo amagambo yavuzwe n’Umuyobozi wa Unity Fc nyuma y’umukino ubanza, aho yavuze ko ziriya atari Intare ahubwo ari ibibwana byazo

Yagize ati "Ikintu cyamfashije ni ariya magambo yavuzwe yo kwita abana ngo ni ibibwana, abana batamaze icyumweru baserukiye igihugu wowe ugatinyuka ukabita ibibwana, ni gute wita umwana w’umuntu ikibwana? ayo magambo niyo yadufashije"

Rubona Emmanuel utoza Intare Fc
Rubona Emmanuel utoza Intare Fc

Intare Fc: Ntwari Fiacre, Nshimiyimana Marc Govin, Hakizimana Felicien, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Nyandwi Charles, Nshimyumuremyi Gilbert, Nishimwe Blaise, Mugunnga Yves, Byukusenge Jacob, Niyigena Shawali.

Unity Fc : Cuzuzo Aime Gael, Nkubana Marc, Niyonkuru Amani, Ndabarasa Tresor,Twagirimana Fulgence, Ishimwe Saleh, Turatsinze Peter, Kazindu Guy, Kayitaba Jean Bosco, Nyamikore Benoni, Niyonkuru Jean Luc.

Andi mafoto

Nyuma y'umukino Intare zishimira intsinzi
Nyuma y’umukino Intare zishimira intsinzi
Byari agahinda ku bakinnyi ba Unity nyuma y'umukino
Byari agahinda ku bakinnyi ba Unity nyuma y’umukino
Ntibyari byoroheye abakinnyi ba Unity kwakira ibivuye mu mukino
Ntibyari byoroheye abakinnyi ba Unity kwakira ibivuye mu mukino
Ishimwe Saleh ukinira ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20, ni umwe mu nkingi za mwamba muri Unity
Ishimwe Saleh ukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, ni umwe mu nkingi za mwamba muri Unity
Salma Rhadia Mukansanga niwe wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Salma Rhadia Mukansanga niwe wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Mugunga Yves watsindiye Intare
Mugunga Yves watsindiye Intare
Ntwari Fiacre, ufatia Intare ndetse n'Amavubi u20
Ntwari Fiacre, ufatia Intare ndetse n’Amavubi u20
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

l mbappe Derrick lwant to join vipers

mbappe Derrick yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka