Kwirinda Coronavirus n’abafana mu biti ni bimwe mu byaranze umukino wa Rayon Sports na Gicumbi (Amafoto)

Nyuma yo gufata umwanzuro ko nta mufana ugomba kwinjira muri Stade, bamwe mu bafana bafashe umwanzuro wo kurebera umupira mu biti, abandi bagaragara bambaye udukoresho dupfuka umunwa mu kwirinda Coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Gicumbi igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umwanzuro wo kutinjira mri Stade bamwe mu bafana bawumenyeshejwe bamaze kugera hafi y’ahagombaga kubera uyu mukino, bamwe bafata umwanzuro wo kurira ibiti, abandi burira ibikuta, naho abandi bahitamo kwicara hafi ya stade bumva umupira kuri Radiyo.

Kuri iyi Stade kandi bamwe mu babashije kwinjira bagaragaye bambaye udukoresho dupfuka umunwa mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduzanya iki cyorezo kimaze kugaragara ku muntu umwe mu Rwanda

Amafoto: Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara ni uko hari abatumva amabwiriza atangwa. Kubuza abantu guteranira muri stade, bagateranira hanze yayo ntacyo baba birinze.
Ubwo ni ukurinda abakinnyi !!
Tujye twumvira.

John yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ikigaragara ni uko hari abatumva amabwiriza atangwa. Kubuza abantu guteranira muri stade, bagateranira hanze yayo ntacyo baba birinze.
Ubwo ni ukurinda abakinnyi !!
Tujye twumvira.

John yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka