Kuva CHAN yatangira 2009 Amavubi yitwaye ate? yungutse iki?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye abonye itike ya CHAN 2020, izabera muri Cameroun 2020. ikaba ari inshuro ya kane u Rwanda rugiye kwitabira aya marushanwa

Sugira Ernest ni we umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi mu mrushanwa ya CHAN
Sugira Ernest ni we umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi mu mrushanwa ya CHAN

Ni irushanwa ryashyizweho tariki 11/09/2007, riza gukinwa bwa mbere 2009, aho ryakiniwe muri Cote d’Ivoire, riza kwegukanwa na DR Congo itsinze Angola ku mukino wa nyuma.

Muri iyi CHAN, u Rwanda ntirwabashije kuyitabira kuko rwasezerewe na Sudan iyinyagiye ibitego 5-1 mu mikino ibiri, mu gihe u Rwanda rwari rwabanje gusezerera u Burundi ku gitego 1-0 mu mikino yombi.

U Rwanda rwaje kwitabira CHAN bwa mbere mu mwaka wa 2011, aho rwabanje gutera mpaga Eritrea, ruza gusezerera Tanzania ku ntsinzi y’igitego 1-0 mu mikino yombi, gusa rwaje gusoza imikino yose ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda, aho nta mukino n’umwe rwatsinze mu itsinda ryarimo Tunisia, Angola na Senegal.

Abakinnyi batatu gusa bakinnye CHAN ya mbere ni bo bari mu ikipe ihari ubu

Haruna Niyonzima wa AS Kigali, Iranzi Jean Claude wa Rayon Sports na Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali, ni bo bakinnyi bakinnye CHAn yo muri Sudani bari mu ikipe iri kwitegura Ethiopia, gusa icyo gihe bakiniraga APR FC bose.

Urutonde rw’abakinnyi bakinnye CHAN bwa mbere yabereye muri Sudani n’amakipe bakinagamo

1 Jean-Claude Ndoli (APR)
2 Yussuf Ndayishimiye (S.C. Kiyovu Sports)
3 Albert Ngabo (APR)
4 Donatien Tuyizere (S.C. Kiyovu Sports)
5 Peter Kagabo (Police FC)
6 Abouba Sibomana (Rayon Sports)
7 Jean-Baptiste Mugiraneza (APR)
8 Haruna Niyonzima (APR)
9 Jacques Tuyisenge (Police FC)
10 Emmanuel Sebanani (APR)
11 Jean-Claude Iranzi (APR)
12 Eric Serugaba (S.C. Kiyovu Sports)
13 Ismaël Nshutiyamagara (APR)
14 Aphrodis Hategekimana (Rayon Sports)
15 Didier Kapet (APR)
16 Eric Gasana (APR)
17 James Tubane (A.S. Kigali)
18 Patrick Rutayisire (A.S. Kigali)
19 Djamar Mwiseneza (Rayon Sports)
20 Bienfait Kabanda
21 Hussein Sibomana (S.C. Kiyovu Sports)
22 Clément Mutunzi (Police FC)
23 Eric Ndayishimiye (APR FC)

Haruna Niyonzima ari mu bakinnye CHAN ya mbere muri 2011, ubu yongeye gufasha Amavubi kuyisubiramo
Haruna Niyonzima ari mu bakinnye CHAN ya mbere muri 2011, ubu yongeye gufasha Amavubi kuyisubiramo

2014, u Rwanda rwasezerewe na Ethiopia i Nyamirambo, kwihimura? cyangwa amateka azisubiramo?

Umukino ubanza wari wabereye muri Ethiopia tariki 14/07/2013, urangira Ethiopia itsinze u Rwanda igitego 1-0, uwo kwishyura ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo u Rwanda rutsinda Ethiopia 1-0, hiyambazwa Penaliti maze Ethiopia itsinda u Rwanda Penaliti 6-5, aho Emery Bayisenge na Faustin Usengimana ari bo bazihushije, u Rwanda ruba rubuze itike ya CHAN 2014.

CHAN 2016, uburyohe mu mijyi itatu yo mu Rwanda, DR Congo isezerera u Rwanda muri 1/4

Ni rimwe mu marushanwa akomeye yabereye mu Rwanda, rikinirwa ku bibuga byo mu mujyi wa Kigali (Stade Amahoro na Nyamirambo), Stade Huye mu mujyi wa Huye, na Stade Umuganda mu mujyi wa Rubavu.

Muri iyi CHA, u Rwanda rwagerageje kwitwara neza rusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere, imbere ya Cote d’Ivoire, Maroc na Gabon, muri 1/4 rukina na DR Congo, maze rusezererwa rutsinzwe ibitego 2-1.

Abafana b'Amavubi bakoreshaga uburyo bwose ariko bakajya kuyashyigikira
Abafana b’Amavubi bakoreshaga uburyo bwose ariko bakajya kuyashyigikira

Urutonde rw’abakinnyi bakinnye CHAN 2016

1 Eric Ndayishimiye (Rayon Sports F.C)
2 Michel Rusheshangoga (APR FC)
3 Mwemere Ngirinshuti (Police F.C)
4 Djihad Bizimana (APR FC)
5 Imran Nshimiyimana (Police F.C)
6 Yannick Mukunzi (APR FC)
7 Rashid Kalisa (Police F.C)
8 Emery Bayisenge (APR FC)
9 Jacques Tuyisenge (Police F.C)
10 Dany Usengimana (Police F.C)
11 Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports F.C)
12 Jean-Claude Iranzi (APR FC)
13 Fitina Omborenga (Kiyovu Sport)
14 Celestin Ndayishimiye (Mukura VS)
15 Faustin Usengimana (APR FC)
16 Ernest Sugira (AS Kigali)
17 Innocent Habyarimana (Police F.C)
18 Olivier Kwizera (APR FC)
19 Yussufu Habimana (Mukura VS)
20 Hegman Ngomirakiza (Police F.C.)
21 Fiston Munezero (Rayon Sports F.C)
22 Abdul Rwatubyaye (APR FC)
23 Jean-Claude Ndoli (APR FC)

2018, Amavubi yabonye umwanya wo kwihimura kuri Ethiopia, yerekeza Maroc

Ababanjemo ku ruhande rw’Amvubi: Ndayishimiye Eric,Manzi Thierry,Kayumba Soter,Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel,Biramahire Abeddy na Mico Justin

Urutonde rw’abakinnyi bakinnye CHAN 2018 yabereye muri Maroc

1 Eric Ndayishimiye (Rayon Sports)
2 Marcel Nzarora (Police FC)
3 Yves Kimenyi (APR)
4 Celestin Ndayishimiye (Police FC)
5 Ali Mbogo (Kiyovu Sports)
6 Fitina Omborenga (APR)
7 Eric Iradukunda (Kigali)
8 Faustin Usengimana (Rayon Sports)
9 Herve Rugwiro (APR)
10 Thierry Manzi (Rayon Sports)
11 Eric Rutanga (Rayon Sports)
12 Soter Kayumba (AS Kigali)
13 Djabel Manishimwe (Rayon Sports)
14 Djihad Bizimana (APR)
15 Amran Nshimiyimana (APR)
16 Yannick Mukunzi (Rayon Sports)
17 Ally Niyonzima (AS Kigali)
18 Muhadjiri Hakizimana (APR)
19 Abeddy Biramahire (Police FC)
20 Dominique Savio Nshuti (AS Kigali)
21 Justin Mico (Police FC)
22 Innocent Nshuti (APR)
23 Barnabé Mubumbyi (Bugesera)

Iranzi Jean Claude na Ndayishimiye Eric Bakame ni bo bakinnyi bakinnye CHAN zose, ubu bakiri gushaka indi tike

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro eshatu muri eshanu imaze gukinwa, kugeza ubu abakinnyi babiri gusa mu bari guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN 2020, ni bo babashije gukina izo CHAN zose, abo ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali, ndetse na Iranzi Jean Claude ukinira Rayon Sports ubu.

Iranzi Jean Claude amaze kwitabira CHAN zose Amavubi yakinnye, ubu ari no mu bafashije iyi kipe kubona itike
Iranzi Jean Claude amaze kwitabira CHAN zose Amavubi yakinnye, ubu ari no mu bafashije iyi kipe kubona itike

CHAN yafashije iki abakinnyi b’abanyarwanda?

iri rushanwa rishyirwaho ryari rigamije guha amahirwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ngo babe banabasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko iyi mikino inanyura ku ma televiziyo mpuzamahanga.

CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, ni yo ko yagiriye akamaro kanini bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda, cyae cyane Sugira Ernest waje guhita ashimwa na Florent Ibenge watozaga Congo, ahita amujyana muri AS Vita Club yatozaga, amuguze Milioni zisaga 100 Frws.

Undi mukinnyi waje guhita abona ikipe hanze ni Emery Bayisenge muri uyu mwaka wa 2016 werekeje mu ikipe ya Kenitra Athletic Club mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Maroc, nyuma yaje guhita ayivamo yerekeza mu ikipe yitwa Jeunesse sportive El Massira nayo yo mu cyiciro cya 2 muri Maroc.

Aha nanone ntitwakwibagirwa Tuyisenge Jacques werekeje mu ikipe ya Gor Mahia nyuma neza ya CHAN 2016, aho yaguzwe arenga Miliyoni 35 Frws, ubu akaba yarayivuyemo yerekeza muri Petero Atletico de Luanda aguzwe Miliyoni 318 Frws.

N’ubwo btahaise bagenda nyuma ya CHAN 2016, gusa nabo bashimwe cyane muri ibyo bihe, abakinnyi batatu Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina na Kalisa Rachid, basinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Slovakia, gusa ntibyaje kubahira kuko batahatinze.

CHAN 2018, iyi nayo ntizibagirana kuri Djihad Bizimana, umwe mu bakinnyi bigaragaje cyae ndetse bikaza no gutuma amakipe yari amaze iminsi amukurikirana abasha kumubona neza, aza kugurwa akayabo nawe yerekeza mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Bizimana Djihad nawe ari mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN 2018
Bizimana Djihad nawe ari mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN 2018
Jacques Tuyisenge umwe mu banyarwanda baguzwe akayabo bajya mu makipe yo hanze
Jacques Tuyisenge umwe mu banyarwanda baguzwe akayabo bajya mu makipe yo hanze
Sugira Ernest nawe yaguzwe akayabo na AS Vita Club
Sugira Ernest nawe yaguzwe akayabo na AS Vita Club
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka