Kugabanya abanyamahanga bakina muri Zambia bishobora kugira ingaruka ku ikipe ikinamo abanyarwanda batatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia bivugwa koriri hafi gufata umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, bishobora kuzagora amakipe menshi

Hashize iminsi havugwa ko mu gihugu cya Zambia baba batekereza gahunda yo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona yahoo, aho amakipe menshi usanga umubare w’abanyamahanga uruta uw’abenegihugu.

Ibi ngo biri gukorwa mu rwego rwo guha agaciro abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho basanga impano z’abakinnyi bakiri bato bakomoka muri Zambia zipfukiranwa.

Ibi byagiye bigarukwaho na bamwe mu batoza b’abenegihugu barimo nka Wilson Nyirenda, wakomeje kugaragaza ko umubare mwinshi w’abanyamahanga utuma n’ikipe y’igihugu ya Zambia “Chipolopolo” isubira inyuma.

Buildcon Fc ikinamo abanyarwanda batatu ni yo kipe ifite abanyamahanga benshi
Buildcon Fc ikinamo abanyarwanda batatu ni yo kipe ifite abanyamahanga benshi

Mu makipe afite abanyamahanga benshi harimo ikipe ya Buildicon FC ikinamo abanyarwanda batatu Faustin Usengimana, Bashunga Abouba na Biramahire Abeddy, iyi bikaba bivugwa ko ifite abanyamahanga 17 , bikaba byazayigora igihe byazemezwa ko hakina abanyamahanga batanu gusa.

Iki cyemezo ariko cyakomeje gukurura impaka mu makipe, aho amwe mu makipe avuga ko kongera abanyamahanga bituma n’amakipe akomera mu marushanwa mpuzamahanga, ndetse ariko bakanatanga n’imbogamizi ko amwe mu makipe yasinyishije abakinnyi irenga imyaka ibiri bishobora kubateza igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka