Ku isoko: FC Barcelona yaguze Raphinha, Ousmane Dembele arasinya, Koulibaly muri Chelsea

Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe yo akomeje kongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi.

Raphinha yageze muri FC Barcelona avuga ko ari ikipe yifuje kuva kera
Raphinha yageze muri FC Barcelona avuga ko ari ikipe yifuje kuva kera

Ikipe ya FC Barcelona yaguze Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Leeds United. Ibi bibaye nyuma y’uko FC Barcelona itanze igiciro cya nyuma kirimo Miliyoni 58 z’Amayero ariko ziyongeraho Miliyoni 9 z’Amayero zizishyurwa mu byiciro zose hamwe zikaba Miliyoni 67 z’Amayero. Ikipe ya Leeds United na yo yabyemeje ivuga ko yamaze kumvikana na FC Barcelona ndetse ko uyu musore agomba gukorera ikizamini cy’ubuzima muri Espagne aho yamaze no kugerayo.

Raphinha w’imyaka 25 y’amavuko agomba gusinyira FC Barcelona amasezerano y’imyaka 5 azageza mu 2027 bivugwa ko aya masezerano amaze amezi 5 FC Barcelona iyemeranyijweho na Deco wanakiniye iyi kipe ariko kuri ubu uhagarariye inyungu za Raphinha.

Ikipe ya Chelsea yifuza myugariro wo hagati Kalidou Koulibaly yamaze gutanga igiciro cya miliyoni 40 z’Amayero mu ikipe Napoli, ndetse iyi kipe na yo yacyemeye igisigaye ni ugusinya amasezerano hagati y’impande zombi. Ikindi ni uko Chelsea n’umukinnyi Koulibaly na bo bamaze kumvikana ko azajya ahembwa miliyoni 10 z’amayero ku mwaka agasinya amasezerano y’imyaka 5 azageza mu 2027. Umutoza w’ikipe ya Napoli Spalleti yaherukaga kuvuga ko yizeye ko Kalidou Koulibaly w’imyaka 31 azaguma muri iyi kipe ariko nanone ko mu gihe yahitamo kuyivamo bazamushimira. Amasezerano ye yari kuzarangira mu mpeshyi ya 2023.

Kalidou Koulibaly ari mu muryango winjira mu ikipe ya Chelsea
Kalidou Koulibaly ari mu muryango winjira mu ikipe ya Chelsea

Ikipe ya Chelsea kandi yifuje Raphinha watwawe na FC Barcelona ikamubura ngo iri gukurikiranira hafi uko ibiganiro byo kongera amasezerano hagati ya Bayern Munich na Serge Gnabry biri kugenda kugira ngo ibe yamugura. Serge Gnabry w’imyaka 26 kugeza ubu amasezerano ye muri Bayern Munich azarangirana n’impeshyi ya 2023.

Ikipe ya PSG ngo ntabwo yiteguye kurenza miliyoni 40 z’amayero kuri Gianluca Scamacca ukina asatira mu ikipe ya Sassuolo mu gihugu cy’u Butaliyani gusa mu gihe PSG ivuga ibi uyu musore w’imyaka 26 ufite amasezerano azarangira mu 2026 Sassuolo yifuzamo miliyoni 50 z’amayero, ikipe ya West Ham ngo yiteguye na yo kujya mu rugamba ikareba ko yamujyana mu gihugu cy’u Bwongereza.

Gianluca Scamaca wifuzwa na PSG, West Ham na yo yinjiye mu makipe amwifuza
Gianluca Scamaca wifuzwa na PSG, West Ham na yo yinjiye mu makipe amwifuza

Ku wa gatatu tariki 14 Nyakanga 2022 i Amsterdam mu Buholandi habaye inama hagati ya Manchester United n’ikipe ya Ajax baganira ku igurwa rya myugariro Lisandro Martinez ukomoka muri Argentine. Uyu musore wanze gusubira mu myitoza ya Ajax yifuza kwerekeza mu ikipe ya Manchester United. Ibiganiro byabaye byasize amakipe yombi yumvikanye igiciro cya miliyoni 50 z’Amayero ndetse n’inyongera zakwishyurwa mu bice, ndetse kuri uyu wa Kane hateganyijwe indi nama yigirwamo uburyo bw’imyishyurire.

Myugariro Cesar Azpilicueta mu ikipe ya Chelsea wifuza kujya mu ikipe ya FC Barcelona iwabo muri Espagne ngo yabwiwe n’ikipe ya Chelsea ko izamureka akagenda mu gihe yaba imaze kubona umusimbura. FC Barcelona irifuza kumutangaho miliyoni 7 z’Amapawundi ikamuha amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe kugeza ubu amasezerano ye muri Chelsea azarangira mu 2023.

Ousmane Dembele arongera amasezerano muri FC Barcelona nyuma y'igihe kirekire yarabyanze
Ousmane Dembele arongera amasezerano muri FC Barcelona nyuma y’igihe kirekire yarabyanze

Nyuma yo kumara igihe kirekire yaranze kongera amasezera mu gihe ayo yari asanganywe muri Barcelona yarangiranye n’itariki ya 30 Kamena 2022, Ousmane Dembele yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri kugeza muri 2024 nk’uko byemejwe na Perezida wa FC Barcelona Joan Laporta wavuze ko uyu mufaransa asinya ndetse akerekanwa kuri uyu wa Kane.

Umwaka w’imikino mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi biteganyijwe uko uzatangira mu kwezi kwa Kanama 2022 mu gihe hamwe na hamwe ibikombe biruta ibindi bizakinwa mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022.

Lisandro Martinez wanze gukora imyitozo muri Ajax arifuzwa cyane na Manchester United
Lisandro Martinez wanze gukora imyitozo muri Ajax arifuzwa cyane na Manchester United
Serge Gnabry azasoza amasezerano ye muri Bayern Munich mu mpeshyi y'umwaka wa 2023
Serge Gnabry azasoza amasezerano ye muri Bayern Munich mu mpeshyi y’umwaka wa 2023
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka