Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere wavuye muri APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Niyigena Clement wari waratijwe ikipe ya Marines avuye muri APR FC.

Mu cyumweru gishize ni bwo komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yakuweho, isimburwa n’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, aho yahise atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kubaka ikipe ya Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru, ni bwo iyi komite yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari myugariro Niyigena Clement wakiniraga ikipe ya Marines Fc, ariko akaba yari yarayitijwe na APR FC.

Uyu myugariro wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu mwaka wa 2018, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba agomba guhanganira umwanya n’abarimo Rugwiro Hervé, Kayumba Soter ndetse na Ndizeye Samuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka