Komite nyobozi ya Musanze FC yisubiyeho nyuma yo kwegura

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye, yiyemeje kugaruka mu nshingano zo kuyobora iyo kipe, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bafatira umwanzuro hamwe wo kongera ingengo y’imari igenewe ikipe.

Bamwe mu bagize komite nyobozi ya Musanze FC
Bamwe mu bagize komite nyobozi ya Musanze FC

Ni mu ibaruwa yanditswe tariki ya 01 Kanama 2021 yo kwegura ku nshingano zo kuyobora Musanze FC, bagaragaza ko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.

Nyuma y’ubwo bwegure, ubuyobozi bw’akarere bwegereye abagize iyo Komite nyobozi bagirana ibiganiro inshuro ebyiri, hafatwa umwanzuro wo kugira icyo bakosora ku ngengo y’imari ya miliyoni 100, akarere kari kageneye ikipe muri shampiyona 2021/2022 nk’uko Tuyishimire Placide, umuyobozi wa Musanze FC yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twaragarutse, mu minsi ishize twaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ari bwo muterankunga mukuru, tugira ibyo dushyira ku murongo. Ejobundi nabwo turongera turaganira, ni ibiganiro twagiranye inshuro ebyiri, ariko twabishyize ku murongo ku buryo bitazongera kugorana cyane cyane ibyerekeranye n’ubushobozi, kuko ni cyo cyatumaga urebye twarashoboraga kuba twabireka”.

Uwo muyobozi utifuje kugaragaza umubare w’ingengo y’imari igenewe Musanze FC nk’ikipe y’akarere, yavuze ko kuri miliyoni 100 bari bageneye ikipe hiyongereyeho andi azafasha Komite kuzuza inshingano zayo zo gutuma ikipe yitwara neza.

Ati “Miliyoni 100 ni zo bari baraduhaye ari na yo mpamvu yari yaduteye kwegura tubivamo, kuko uragereranya ukareba Akarere ka Musanze, Umujyi wa Musanze wa kabiri mu gihugu, ufite ikipe icumbagira ugasanga na byo ni ikibazo”.

Arongera ati “Ariko kandi icya mbere ntabwo ari amafaranga, ahubwo icyangombwa ni uko abantu bicarana bagaha ibintu umurongo, bagatekereza bati turava he turajya he, amafaranga turayakoresha dute kugira ngo tugire ikipe nziza. Ntekereza ko tujyanye n’igihe turimo n’ibyo ikipe isabwa, miliyoni 100 ni make, ariko ni na yo mpamvu navuze ko n’iyo yaba menshi adakoreshejwe neza na byo ntibyagira icyo bitanga”.

Uwo muyobozi yavuze ko umwanzuro bafashe ari ugushaka uburyo ayo mafaranga yiyongera, ku buryo ikipe izagira amikoro ahagije ayifasha guhangana n’andi makipe muri shampiyona y’u Rwanda ihesha ishema akarere.

Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC
Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC

Kugeza ubu iyo kipe yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi abandi bagurwa n’andi makipe, aho usanga abasezerewe bahoze ari nk’inkingi za mwamba mu ikipe batarabona ababasimbura, ibyo bikiyongeraho ikibazo cy’umunyezamu mukuru wo gusimbura Ndoli Jean Claude wagiye mu ikipe ya Gorilla.

Perezida Tuyishimire Placide, agasanga kuba ikipe itaragura abakinnyi ibyo bitaba imbogamizi, aho bamaze gutegura gahunda yo gushaka umutoza mu buryo bwihuse, ndetse n’abakinnyi bashya basimbura abagiye.

Ati “Icyaburaga cyari icyo cy’amafaranga no kumvikana, ubwo twamaze gushyira ibintu ku murongo igisigaye ni ukwicara tukareba umutoza, ubu tuvugana ndi gutegura inama ya komite bitarenze ku wa gatatu, tukagira uburyo dushyira ibintu ku murongo tugafata n’umwanzuro wo kuzana umutoza, kuko dufite n’amabaruwa menshi y’abanditse badusaba akazi Tuzahitamo umutoza ubishoboye wadufasha muri uru rugendo, ndetse hari n’abakinnyi twamaze kuvugana.

Nk’uko Tuyishimire akomeza abivuga, ngo intego ya Musanze FC muri uyu mwaka wa Shampiyona, ngo ni ugutwara igikombe byakwanga bakaza mu makipe ya mbere, n’ubwo yemeza ko gutwara shampiyona bitajya byorohera amakipe yo mu turere.

Ati “Ubundi intego ya buri kipe ni ugutwara igikombe, ntekereza ko mbere yo gutwara igikombe icy’ibanze ni ukugera ku mwanya mwiza, ariko muri rusange ikipe yose iba iharanira gutwara igikombe n’ubwo bitoroshye. Imyaka ine maze muri Shamoiyona gutwara igikombe nabonye ari ibintu bigoye, ariko icyo twifuza ni igikombe kandi ikipe ikaba yashimisha abaturage natwe ubwacu ntiyongere kuduteza ibibazo, mbese ikaba ikipe ituma abaturage bishima”.

Musanze FC
Musanze FC

N’ubwo yirinze kugaragaza umubare w’amafaranga yemejwe nk’ingengo y’imari igenewe ikipe ya Musanze muri Shampiyona ya 2021-2022, hari amakuru agera kuri Kigali Today yemeza ko ikipe ya Musanze izakoresha miliyoni 200 zivuye kuri miliyoni 100 yari yemejwe mbere y’uko Komite ifata icyemezo cyo kwegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka