Kodo afite indoto zo kuzatoza Amavubi

Nshutinamagara Ismael Kodo, avuga ko mu mezi abiri amaze yungirije mu ikipe yakiniraga ya As Kigali, amaze kungukira byinshi ku batoza yungirije muri iyo kipe, barimo Eric Nshimiyimana umutoza Mukuru na Mateso Jean de Dieu umwungirije.

Nshutinamagara Ismael Kodo (hagati) aratangaza ko umwuga w'ubutoza mu mezi abiri awumazemo amaze kungukiramo byinshi
Nshutinamagara Ismael Kodo (hagati) aratangaza ko umwuga w’ubutoza mu mezi abiri awumazemo amaze kungukiramo byinshi

Uyu mugabo ufite imyaka 36 y’amavuko agira ati” Ubu maze kumenya uko umutoza ategura imyitozo itandukanye ku minsi itandukanye, kandi maze kumenya icyo umukinnyi akeneye mu kibuga.

Ikindi maze kunguka ni ukumenya igihe umukinnyi ahindurirwa umwanya cyangwa agasimbuzwa iyo ibyo wapanze byanze n’ibindi byinshi, kandi nizeye ko nkiri kumwe na bo nzagera kure muri uyu mwuga.”

Nshutinamagara Ismael Kodo yabonye impamyabushobozi yo ku rwego rwa D (Licence D) mu kwezi kwa Werurwe 2017.

Ubu asigaye atozanya n'uwahoze ari umutoza we Eric Nshimiyimana muri As Kigali
Ubu asigaye atozanya n’uwahoze ari umutoza we Eric Nshimiyimana muri As Kigali

Yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Marines, Kiyovu, Atraco yaje gusenyuka, APR yanamazemo igihe kinini bagatwarana n’ibikombe bitandukanye ndetse na As Kigali atoza ubu.

Muri gahunda afite ngo arifuza gutoza ku rwego rwo hejuru, ku buryo yatoza ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse byanashoboka akaba yanatoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Kodo arifuza gutoza Amavubi yigeze gukinira
Kodo arifuza gutoza Amavubi yigeze gukinira
Yakiniye APR igihe kinini anayibera Kapiteni
Yakiniye APR igihe kinini anayibera Kapiteni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka