KNC yatangaje ko agiye gusubirana Manasseh Mutatu yari yagurishije muri Rayon Sports

Perezida wa Gasogi United “KNC” yatangaje ko agiye gusubirana umukinnyi Manasseh Mutatu yari yagurishije muri Rayon Sports, kubera ko itubahirije amasezerano.

Tariki ya 06/07/2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Manasseh Mutatu amasezerano y’imyaka itatu imuguze muri Gasogi, nyuma y’ubwumvikane bwari bwabaye hagati y’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Nk’uko bigaragara mu masezerano y’uyu mukinnyi, yagombaga gutangwaho Miliyoni 10 Frws, ikipe ya Gasogi ikabonaho 60% ( 6,000,000 Frws) naho umukinnyi akabona 40% (4,000,000 Frws), akazatangwa mu byiciro bitatu.

KNC yavuze ko Gasogi ishobora gusubirana uyu mukinnyi yari yagurishije na Rayon Sports
KNC yavuze ko Gasogi ishobora gusubirana uyu mukinnyi yari yagurishije na Rayon Sports

Ku ikubitiro Rayon Sports yahise yishyura ikipe ya Gasogi icyiciro cya mbere gihwanye na 4,810,000 Frws, icyiciro cya kabiri cyagombaga guhabwa Gasogi gihwanye na 1,190,000 Frws, icya gatatu kikaba Miliyoni enye zagombaga guhabwa umukinnyi Manasseh Mutatu, agatangwa yose bitarenze iminsi 15 uhereye tariki 06/07/2020.

Kakooza Nkuriza Charles “KNC” muri iki gitondo yari yatangaje ko yahaye ikipe ya Rayon Sports amasaha atanu yo kuba yamwishyuye byaba bidakozwe agahita asesa amasezerano kuko ibyo bumvikanye Rayon Sports itigeze ibyubahiriza.

KNC kandi yongeye no kubishimangira mu kiganiro yagiranye na Radio 10, aho yavuze ko

“Kugeza uyu munsi nta mafaranga Rayon Sports yigeze yishyura Manasseh nta n’igicieri cy’icumi yamuhaye, ku munsi w’ejo yari atagereje amafaranga ariko ntayo yigeze abona , ariko igitangaje ni ukumva ko baguze undi mukinnyi bakamwishyura ariko ntibishyure umukinnyi basinyishije amasezerano y’ideni”

“Ibyo tubona ko ari ukwica amasezerano, twandikiye e-mail Rayon Sports duha kopi Ferwafa, uyu munsi nimugoroba kuri Konti ya Sadate arasanga amafaranga yari yahaye Gasogi, bisobanuye ko amasezerano ya Manasseh Mutatu aza kuba asheshwe, twabandikiye integuza n’abarayons bose babimenye”

Usibye kandi uyu mukinnyi, KNC yanavuze ko mu bakinnyi Rayon Sports igomba kwibagirwa harimo Kwizera Olivier iyi kipe iheruka gutangaza ko yasinyishije, ndetse na Bola Lobota bivugwa ko nawe bamaze kumvikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka