KNC atangaje ko akuye Gasogi United muri Shampiyona y’u Rwanda

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona kubera ibyo yise umwanda biyigaragaramo

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 n’ikipe ya Rayon Sports, Perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ibyo amaze iminsi abona mu mupira wo mu Rwanda bitumye asezera mu mupira w’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Gasogi United yari itsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande akamanika igitambaro ko habayeho kurarira.

Yagize ati "Ibi babikoze babishaka, kuko navuze ngo Komisiyo y’imisifurire yegure, ibi ni ibigaragaza ko Federasiyo yuzuyemo mafias, umwanda n’ibindi, twebwe dufashe umwanzuro ikipe tuyivanye mu irushanwa."

KNC yavuze kandi ko ibiri kubera mu mupira w’u Rwanda nibikomeza bishobora kuzatuma abantu barwanaz atangaza ko ikipe ye izakomeda gukora imyitozo kandi akabahemba ariko nta yindi shampiyona azakina.

Umukino wahuzaga Gasogi na Rayon Sports warangiye ari igitego 1-0 cya Rayon Sports, igitego cyatsinzwe na Mico Justin n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Nizigiyimana Kharim Mackenzie

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ndashaka numero ya kns

Honorine yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Nikibazo K N C baramwibye bigaragara kuko nta offside yari hari .ferwafa niyumve abayobozi bamakipe ikemure ikibazo cyarubitiraje .ntawo twaba turikunjya pee!!!!

sylvain yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Nikibazo K N C baramwibye bigaragara kuko nta offside yari hari .ferwafa niyumve abayobozi bamakipe ikemure ikibazo cyarubitiraje .ntawo twaba turikunjya pee!!!!

sylvain yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Nikibazo K N C baramwibye bigaragara kuko nta offside yari hari .ferwafa niyumve abayobozi bamakipe ikemure ikibazo cyarubitiraje .ntawo twaba turikunjya pee!!!!

sylvain yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ntanarimwe ibi bitazaba mugihe Federation aho kubirwanya yituriza,abarenganywa bakarengana bagirango baravuga ikibazo bakimwa amatwi,KNC arababaye kd nkumuntu usohora ama million angana kuriya kubakinnyi ntabwo yakomeza kurenganywa kd abireba mugihe abagakemuye ikibazo babifata nkaho bitabareba.

Elysee yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Nyakubahwa perezida wacu yabyitegereje kera,ati murebe umupira w’ahandi ,ariko ruswa mu basifuzi yo gucika biragoye.Birazwi ko nta equipe nto igomba gutsinda ikipe nkuru nka rayon ,APR.

Kimwe nkuko APR vs RAYON SPORTS ,bizwi ko APR igomba gutsinda RAYON SPORTS.
Abakinnyi nabo bakagurisha ama equipe yabo kubwo akantu baba bahawe.

Ariko na none umwanzuro KNC yafashe nti byari ngombwa cyane.

Jean Nduwa Baptus yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ndababaye cyane

Cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Nukuri ibyo knc yakoze ntawe utabikora, kuko umupira wacu wo murwanda urimo uracumbagira. Kandi bitewe nabitwa ngo nabayobozi bareberera umupira wo murwanda. Ruswa yo mumupira iri kwiyongera bashake uko bayigabanya kuko kuyica burundu ntibyakunda. Murakoze

Peter uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

knc ikipe ye ivuyemo shampiyona yahita ibiha

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka