Kiyovu yatsinze Espoir,Muhanga ibona atatu ya mbere

Kuri Stade Mumena Kiyovu yatsinze Espoir igitego 1-0,maze i Muhanga ikipe yaho itsinda Amagaju 4-1 ari nayo ntsinzi ya mbere muri Shampiona

Kuri uyu wa kabiri Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje,maze ikipe ya Muhanga ikora ibyo benshi batari bayitegerejeho,iza kunyagira Amagaju ibitego 4-1, ibitego byatsinzwe na Ndikumasabo ibrahim ku munota wa 18, Nizigiyimana ku munota wa 25, Kalisa Major ku munota wa 37 na
Hategekimana Bonaventure Gangi ku munota wa 55,naho Amagaju atsindirwa na Ndizeye Innocent.

Ombolenga Fitina yahaye intsinzi Kiyovu

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo,ikipe ya Kiyovu Sports yaje gutsinda ikipe ya Espoir,igitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina mu gice cya kabiri cy’umukino kuri Coup-Franc,nyuma y’ikosa ryari rikorewe Vasco Atchola Bastien Nana ukomoka mu gihugu cya Cameroun.

Amafoto ku mukino wa Kiyovu na Espoirs

Ombolenga Fitina watsindiye Kiyovu igitego
Ombolenga Fitina watsindiye Kiyovu igitego
Abafana biganjemo abana bati "Merci Kiyovu"
Abafana biganjemo abana bati "Merci Kiyovu"
Bishimira igitego
Bishimira igitego
Umutoza w'Amavubi Johnny McKinstry nawe yari ahari
Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry nawe yari ahari
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Ikipe ya Espoir yabanje mu kibuga
Ikipe ya Espoir yabanje mu kibuga
Kiyovu yabanje mu kibuga
Kiyovu yabanje mu kibuga
Umubyeyi wa Ombolenga Fitina na Yamin Salum ba Kiyovu
Umubyeyi wa Ombolenga Fitina na Yamin Salum ba Kiyovu

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 16 35
02 APR FC 16 34
03 MUKURA VS 16 32
04 POLICE FC 16 31
05 AS KIGALI 16 29
06 KIYOVU SPORTS 17 29
07 GICUMBI FC 16 22
08 SUNRISE FC 16 22
09 BUGESERA FC 16 21
10 AMAGAJU FC 17 19
11 MARINES FC 16 17
12 ESPOIR FC 17 16
13 MUSANZE FC 16 15
14 ETINCELLES FC 16 10
15 RWAMAGANA CITY FC 16 10
16 AS MUHANGA 17 8

Imikino iteganijwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/04/2016

Sunrise Fc vs Marines Fc (Rwamagana)
AS Kigali vs Rayon Sports (Stade de Kigali)
Etincelles vs Rwamagana City Fc (Stade Umuganda),
Gicumbi Fc vs Musanze Fc (Gicumbi)
Mukura VS vs APR Fc (Stade Huye)
Bugesera Fc vs Police Fc (Nyamata)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka