Kiyovu yanyagiwe na Gicumbi abafana bikoma umutoza

Ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, icyiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiwe na Gicumbi FC, 4-1, abafana bikoma umutoza.

Gicumbi FC nyuma yo kunganya na APR FC, mu mukino uheruka, yihereranye Kiyovu Sports iyinyagirira imbere y'abafana
Gicumbi FC nyuma yo kunganya na APR FC, mu mukino uheruka, yihereranye Kiyovu Sports iyinyagirira imbere y’abafana

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umumena iri i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu isanzwe yairiraho imikino ikanahitoreza, tariki ya 29 Ukwakira 2016.

Nyuma yo hutsindwa ibitego bine, abafana bavuze ko umusaruro muke wa Kiyovu uterwa n’umutoza Kanamaugire Aloys; nkuko Ndayisenga Youssouf abisobanura.

Agira ati “Tugeze aho gutsindwa n’amakipe y’amafuti nka Gicumbi koko! Birababaje ibi ni ubu ndi kubibona kera Kiyovu yabaga ityaye none umutoza ageze aho akinisha abana bato! Ibi natabihindura azaturwaza umutima!”

Mugenzi we witwa Hamad Izabayo agira ati “Rwose turababaye kandi byose biterwa n’umutoza. Bugesera yaradutsinze kubera umutoza,ubu nabwo Gicumbi idutsinze kubera umutoza!

Njye mbona Kanamugire ashaje si uwo gutoza Kiyovu agende agume mu batanga ibitekerezo naho gutoza bashake ukiri muto.”

Kanamugire (wambaye amadarubindi) umutoza wa Kiyovu ngo yizeye ko abakinnyi be bakiri bato bazagera ho bagakina neza
Kanamugire (wambaye amadarubindi) umutoza wa Kiyovu ngo yizeye ko abakinnyi be bakiri bato bazagera ho bagakina neza

Muri uwo mukino, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1, aho Gicumbi ariyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 10.

Kiyovu yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 35 maze igice cya mbere kikarangira gutyo.

Mu gice cya kabiri nibwo Gicumbi yaje kotsa igitutu Kiyovu maze itsinda ibindi bitego 3, biza kurangira inyagiye Kiyovu iyisanze mu rugo ibitego, 4-1.

Kanamugire Aloys, utoza Kiyovu avuga ko atishimiye uburyo yatsinzwe. Yemeza ko abakinnyi be bakoze amakosa ariko ngo iby’abafana bamushinja kubatsindisha si byo.

Agira ati “Dutsinzwe nabi kubera abakinnyi batahagaze neza cyane mu b’inyuma! Naho abafana bo ibyo bavuga sibyo najye mba nshaka intsinzi bihangane kuko twihaye intego irambye kandi aba bana bazagera aho bakina neza.”

Kiyovu yanyagiwe yari yabanjemo abakinnyi batamenyerewe
Kiyovu yanyagiwe yari yabanjemo abakinnyi batamenyerewe

Baraka Hussein, utoza Gicumbi yashimishijwe n’intsinzi kandi ngo bizatuma banakina neza mu mikino iri imbere.

Kiyovu mu mikino itatu imaze gukina, imaze gutsindwamo ibiri. Yabashije gutsinda Amagaju ibitego 3-2, ku munsi wa kabiri wa Shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bavandimwe Bayovu have ni musigeho, ngo mwirengagize gahunda Twihaye, mwibukeko twihaye gahunda y’imyaka itatu, Nyamara iyi kipe izitwara neza, Abavugako gicumbi ari agakipe koroshye aribeshya kuko GICUMBI FC irakomeye muzayibona. gusa simvugako byarikugenda kuriyaa, ariko mutuze mwishaka gusarura nonaha,, gusa nge nfite ikizereko iyi kipe izitwara neza muminsi irimbere. nabonye hari nabatangiye gushaka igikombe .....

MAhoro yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Uyu Youssouf wavuze ngo batsinzwe n’ikipe y’amafuti arumva ntasoni afite?Gicumbi FC irasobanutse kuko nikimenyimenyi iri imbere ya Kiyovu.

Muvandimwe Anastase yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

ok niba ari ukuzamura abana ntabwo bikorerwa mu kiciro cya 1.babajyane mu cya kabiri.

Magorwa yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka