Kiyovu yaguze Ngandu Omar na Bigirimana Abed nyuma yo kubakorera isuzuma ry’ubuzima (Amafoto)

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka, yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abed wakiniraga Rukinzo y’i Burundi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi bababiri bakomoka I Burundi, aba bakinnyi ni myugariro Ngandu Omar wakiniye ikipeya APR Fc na As Kigali zo mu Rwanda, akaba anakinira kandi ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ngandu Omar akorerwa isuzuma ry'ubuzima (Test medical)
Ngandu Omar akorerwa isuzuma ry’ubuzima (Test medical)

Undi mukinnyi wamaze gusinyira Kiyovu Sports, ni Bigirimana Abeddy ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC itozwa na Bagumaho Hamiss wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports.

Ngandu Omar na Bigirimana Abed bari i Bujumbura bamaze gusinyira Kiyovu Sports
Ngandu Omar na Bigirimana Abed bari i Bujumbura bamaze gusinyira Kiyovu Sports

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gahunda zo kwiyubaka, aho yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves, myugariro Irambona Eric bombi bavuye muri Rayon Sports, Eric Ngendahimana ukina hagati we akaba yarakiniraga Police FC, ndetse na rutahizamu Samson Baboua.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona Kiyovu ibirimo neza kbs

Namahoro yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka