Kiyovu Sports yifashishije abanyamategeko 13 irega APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego cyayo muri Ferwafa irega ikipe ya APR FC ishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy ngo akibafitiye amasezerano

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, inaha kopi ikipe ya APR FC iregwa na Kiyovu Sports kuba yarasinyishije umukinnyi Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.

Nsanzimfura Keddy aheruka kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa APR FC
Nsanzimfura Keddy aheruka kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa APR FC

Tariki ya 19/07/2020 ni bwo ikipe ya APR FC yari yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, abo bakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports, ikintu cyababaje ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko byari byatangajwe na Ntarindwa Theodore, Visi Perezida wa Kiyovu Sports.

Yari yagize ati “Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”

Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports, APR FC ivuga ko harimo amakosa
Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports, APR FC ivuga ko harimo amakosa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Rtd Lieutenant Sylvestre SEKARAMBA, yavuze ko baguze Nsanzimfura Keddy mu buryo bunyuze mu mucyo kuko nta masezerano afitanye na Kiyovu Sports.

Yagize ati “Ntabwo twamuguze muri Kiyovu Sports kuko twasanze ari umukinnyi uri free (udafite amasezerano), turumvikana. Dukurikije amasezerano bafite, ntabwo yerekana igihe umwana yasinyiye Kiyovu Sports, itariki yasinyiye n’igihe amasezerano azarangirira.“

“Uyarebye uyu munsi, wabona ko azarangira mu 2025, uyarebye mu 2025 wabona ko azarangira mu 2030. Ubona ko ari umukinnyi wabo burundu. Ikindi bamusinyishije atarageza imyaka 18, bamusinyisha imyaka itanu kandi amategeko ya FIFA na FERWAFA avuga ko atarenze imyaka itatu.“

“Ni ibigaragaza ko aya masezerano adakurikije amategeko. Icya kabiri, bavuga ko ari umukinnyi bareze, ariko ntiyigeze aba umukinnyi wa Kiyovu, ni uwa La Jeunesse, baramwiyitirira”.

Nk’uko twari twabyanditse mu minsi ishize ko Kiyovu Sports yiteguye gutanga ikirego, iyi kipe yaje kwifashisha abanyamategeko 13 kugira ngo itange iki kirego nk’uko bigaragara mu ibaruwa ndende Kigali Today ifitiye kopi.

Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports afite imyaka umunani
Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports afite imyaka umunani

Kiyovu Sports ivuga ko ikipe ya APR FC yasinyishije umukinnyi wayo kandi akibafitiye amasezerano, bakanahakana amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yazamukiye muri La Jeunnesse, aho Kiyovu ivuga ko uyu mukinnyi yazamukiye mu ikipe kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yari afite imyaka umunani, bakavuga ko bamushyikirijwe n’ababyeyi be muri uwo mwaka ngo Kiyovu imwigishe umupira.

Nyuma y’ikirego, Kiyovu Sports irasaba iki Ferwafa?

Ikipe ya Kiyovu Sports irasaba Ferwafa ko yaha agaciro amasezerano yagiranye na Keddy, igafatira uyu mukinnyi na APR FC ibihano biteganywa n’amategeko, ndetse Ferwafa ikanemeza ko uyu mukinnyi yarerewe muri Kiyovu Sports nk’uko bagaragaje amasezerano yagiranye na Kiyovu Sports ahagarariwe n’ababyeyi be agifite imyaka umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka