Ni imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera aho Kiyovu Sports yakiriye Rayon Sports, ikayitsinda ibitego bitatu kuri bibiri. Mu gihe APR FC yasuye As Muhanga ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.
Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu Kibuga
Kimenyi Yves (GK), Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Mbogo Ally, Ngando Omar, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abed, Mbonyingabo Regis, Nyirinkindi Saleh, Gyslain Armel, Robert Saba.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu Kibuga
Kwizera Olivier (GK), Ndizeye Samuel, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Niyibizi Emmanuel, Nshimiyimana Amran, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Sugira Ernest na Manasseh Mutatu.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi dore ko ku munota wa kane gusa Manasseh Mutatu yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports. Ntabwo byatinze ko Kiyovu Sports igaruka mu mukino kuko ku munota wa 10 Robert Saba yatsinze igitego cyo Kwishyura.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Muhire Kevin wa Rayon Sports yakandagiwe mu kavuyo kabereye imbere y’izamu rya Rayon Sports maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Muhire Kevin yasimbuwe na Niyonkuru Sadjati mu gihe Ngendahimana Eric yasimbuye na Robert Saba ku ruhande rwa Kiyovu Sport.
Kiyovu Sports yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 52, kikaba cyatsinzwe na Gislain Armel ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Rayon Sports.
Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yakoze impinduka maze avana mu kibuga Amran Nshimiyimana yinjiza Drissa Dagnogo mu kibuga akigera mu kibuga yatsinze igitego ku munota wa 72 kuri kufura yari itewe na Mutatu Manasseh.
Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports byatumye myugariro wa Rayon Sports Niyibizi Emmanuel ahabwa ikarita itukura ku munota wa 76. Iminota 10 ishize hari Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Herve yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina aho yateze Umukinnyi wa Kiyovu Sports maze umusifuzi, Hakizimana Louis ahita atanga Penaliti yinjijwe neza na Obed. Bigirimana ayinjiza neza mu izamu umukino urangira utyo Kiyovu Sports yegukana amanota atatu.
Kuri Sitade ya Muhanga APR FC yatsinze As Muhanga ibitego bitatu kuri kimwe. APR FC yatsindiwe na Danny Usengimana kuri Penaliti ku munota wa 29, Niyonzima Olivier Sefu yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 31 mu gihe Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 52, igitego kimwe rukumbi cya As Muhanga cyatsinzwe na Mwizero Parfait kuri Penaliti.
Uko imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu yagenze
Itsinda rya Mbere
– Gorilla FC 3-2 Bugesera Fc
– As Muhanga 1-3 APR FC
Itsinda rya Kabiri
– Kiyovu Sports 3-2 Rayon Sports
– Gasogi United 0-0 Rutsiro FC
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|