Kiyovu Sports yatsinze Police FC iyobora shampiyona, Mukura VS ikomeza kudatsindwa

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga haba imikino ine y’umunsi wa 18, yaranzwe no gutsinda kwa Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa mbere.

Kiyovu yishimira intsinzi
Kiyovu yishimira intsinzi

Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Police FC yaherukaga gutsindirwa i Rusizi na Espoir FC, yari yakiriye Kiyovu Sports yaherukaga amanota atatu ku munsi wa 17, Kiyovu Sports yagiye gukina uyu mukino ibizi ko nibona amanota atatu ahita ayicaza ku mwanya wa mbere, igahigika APR FC yari iwuriho izakina kuri uyu wa mbere.

Kiyovu Sports yabigezeho biyisabye gutegereza iminota itatu yongewe ku minota 90 isanzwe y’umukino, dore ko binyuze kuri koruneri yari iya 13 Kiyovu Sports yabonye mu mukino wose, igahererekanwa neza na Fred Muhozii wigaragaje muri uyu mukino, na Serumogo Ally wahise ahindura umupira neza maze usanga myugariro Eric Ngendahimana mu rubuga rw’amahina ahita atera mu izamu, abonera ikipe ye igitego kimwe rukumbi cyatumye itsinda Police FC 1-0.

Mu karere ka Huye ikipe ya Mukura VS yakomeje urugendo rwo gutsinda yuzuza umukino wa gatandatu (6) itsinda yikurikiranya, nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Habamahoro Vincent ku munota wa 38, bikayizamura ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 32.

Rutsiro FC kuri sitade Umuganda yari yakiriye Gasogi United, maze inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Mumbere Mlaekidogo ku munota wa 73 na Jules Watanga Shukuru, ku munota wa 83 mu gihe Hassan Djibrine yatsindiye Gasogi United ku munota wa 53 maze uyu mukino usiga ikipe ya Rutsiro FC ihagaze ku mwanya wa 12 n’amanota 19, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa11 n’amanota 19.

Mukura yujuje imikino 6 idatsindwa
Mukura yujuje imikino 6 idatsindwa

Undi mukino wabaye, Gicumbi FC ibifashijwemo na Manzi Aimable ku munota wa 3, yanganyije na Espoir FC yatsindiwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 80 igitego 1-1, ikaguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 38, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 hateganyijwe imikino itatu:

APR FC izakira Etincelles kuri stade ya Kigali saa cyenda
Bugesera FC izakira Rayon Sports kuri stade ya Bugesera
Musanze FC izakira Etoile de l’Est kuri Stade Ubworoherane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR,Rayon Sport na Musanze ziratsinda uyu munsi

UWIHOREYE Jean Pierre Gilbert yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka