Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC, Mukura VS itsindira Espoir FC mu rugo

Ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, uretse imikino y’ibirarane hasojwe umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, Kiyovu Sports itsinda umukino wa gatatu yikurikiranya, Mukura VS ibona amanota 3 ya mbere.

Bizimana Amiss ahanganye na Duru Mercy Ikena
Bizimana Amiss ahanganye na Duru Mercy Ikena

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Kiyovu Sports. Hakiri kare cyane ku munota wa kabiri, ku mupira umunyezamu wa Gorilla FC yananiwe gufata ngo awukomeze, maze Mugenzi Bienvenue ahita awusongamo atsindira Kiyovu Sports igitego cya mbere.

Ku munota wa 19 Kiyovu Sports yabonye penaliti ku ikosa myugariro Duru Mercy Ineka wa Gorilla yakoreye Bizima Amiss, amugusha mu rubuga rw’amahina umusifuzi Mukansanga Salima wayobonye uyu mukino avuga ko ari penaliti, yatewe neza na Sekisambu abonera Kiyovu Sports igitego cya 2 amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 56, Mbonyingabo Regis wa Kiyovu Sports yahawe ikarita y’umutuku maze Gorilla FC igerageza gushaka uko yafatirana umubare mucye w’abakinnyi ngo yishyure, ariko biranga gusa mu minota itanu y’inyongera yabonye igitego cyatsinzwe na Iradukunda Simeon, umukino urangira itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mugenzi watsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports
Mugenzi watsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports

Ikipe ya Espoir FC i Rusizi yari yakiriye Mukura VS yayihatsindiye ibitego 2-0, byatsinzwe na Habamahoro Vincent ku munota wa 14, mu gihe Kubwimana Cedric yayitsindiye icya kabiri munota wa 60 w’umukino.

Ikipe ya Marine FC yakomeje kugorwa n’intangiriro za shampiyona, dore ko nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yabanje yongeye kunanirwa kubona intsinzi, inganya na Rutsiro FC igitego 1-1, byatsinzwe ku munota wa 37 na Dusingizemungu Ramadhan atsindiye Marine FC, mu gihe Gakuru Matata ku munota wa 81 yishyuriye Rutsiro FC.

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, Kiyovu Sports ni iya mbere n’amanota icyenda mu gihe Rayon Sports nayo iza ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda, zombi zikaba zizigamye ibitego 4.

Kiyovu Sports
Kiyovu Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumbwire sport up dated ku isi hose aka kanya

KASINGWIRE Steven yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka