Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC mu mukino wabanje guhagarikwa n’imvura (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.

Ni umukino watangiye i saa sita n’igice z’amanywa, aho Kiyovu Sports ariyo yari yakiriye Espoir Fc y’i Rusizi.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 25, waje guhagarara kubera imvura nyinshi yaguye muri Kigali, by’umwihariko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ugisubukurwa ikipe ya Espoir yaje guhita itsinda igitego cyatsinzwe na Nkurunziza Félicien. Kiyovu Sports yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 48.

Ku munota wa 66 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri coup-franc.

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka