Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali inganya amanota na APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali 1-0 inganya amanota 53 na APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.

Shaban Hussein Tshabalala wa AS Kigali (ufite umupira) ahanganye na Fred Muhozi wa Kiyovu Sports (wambaye18)
Shaban Hussein Tshabalala wa AS Kigali (ufite umupira) ahanganye na Fred Muhozi wa Kiyovu Sports (wambaye18)

Ni mu mikino ine y’umunsi wa 26 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ibera ku bibuga bitatu bitandukanye. Mu Karere ka Muhanga, Kiyovu Sports ishaka gukomeza gusatira APR FC yakiriye AS Kigali maze birayihira kuko ibifashijwemo na Erissa Ssekisambu wayitsindiye igitego ku munota wa 67, umukino warangiye iwutsinze 1-0 bituma yicara ku mwanya wa kabiri n’amanota 53 aho izigamye ibitego 14.

Ku rundi ruhande, mu Karere ka Bugesera, APR FC iri ku mwanya wa mbere yari yakiriye Gasogi United. APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze ishyiremo ikinyuranyo hagati yayo na Kiyovu Sports. Ibi ariko ntabwo ari ko byagenze kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bituma APR FC igumana umwanya wa mbere n’amanota 53 n’ibitego 22 izigamye.

Kuri iyi sitade ya Bugesera, saa saa sita n’igice hari habanje kubera umukino ikipe ya Gorilla FC yanyagiyemo Etincelles FC ibitego 4-1 biyifasha kugera ku mwanya wa munani aho ifite amanota 35. Rwamagana City yakiriye Musanze FC mu Karere ka Ngoma ariko ihatsindirwa ibitego 2-1 iguma ku mwanya wa 12 n’amanota 26, mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa 10 ariko amanota ava kuri 30 agera kuri 33.

APR FC yanganyije na Gasogi United bituma APR FC inganya amanota Kiyovu Sports yayisatiriye
APR FC yanganyije na Gasogi United bituma APR FC inganya amanota Kiyovu Sports yayisatiriye
Mugisha Gilbert agerageza gucenga abakinnyi ba Gasogi United
Mugisha Gilbert agerageza gucenga abakinnyi ba Gasogi United
Umunyezamu wa APR FC akuramo umupira mu mukino banganyije na Gasogi United 0-0
Umunyezamu wa APR FC akuramo umupira mu mukino banganyije na Gasogi United 0-0
Musanze FC yatsinze Rwamagana City 2-1
Musanze FC yatsinze Rwamagana City 2-1

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru, saa cyenda:

Bugesera FC na Rayon Sports

Mukura VS na Marine FC

Espoir FC na Sunrise FC

Police FC na Rutsiro FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimira amakurumeza muduha mukomerezaho turabakunda

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka