Kiyovu Sports yatsinze abanyanijeriya baje gushaka amakipe mu Rwanda

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ibitego 3-1 itsinda ry’abakinnyi bakomoka muri Nijeriya baje mu Rwanda gushaka amakipe yabarambagiza.

Kiyovu Sports yiganjemo amasura mashya ugereranije n'iyakinnye Shampiona ishize
Kiyovu Sports yiganjemo amasura mashya ugereranije n’iyakinnye Shampiona ishize

Iri tsinda rigizwe n’abakinnyi 18 bakinnye mu bihugu bitandukanye bageze mu Rwanda tariki ya 26 Kanama 2017 aho ngo baje gutembera ari nako bashakisha amakipe bakinnye umukino wa Gicuti na Kiyovu ibatsinda 3-1.

Ikipe y'abakinnyi bakomoka muri Nigeria bari gushaka amakipe mu Rwanda
Ikipe y’abakinnyi bakomoka muri Nigeria bari gushaka amakipe mu Rwanda

Uyu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa 01 Nzeli 2017 wabereye kuri stade Mumena I Nyamirambo, Kiyovu sports yabashije kwegukana intsinzi y’ibitego 3 kuri 1 cy’abanyanijeriya.

Uyu mukino wa Gicuti wabereye kuri stade ya Mumena i Nyamirambo
Uyu mukino wa Gicuti wabereye kuri stade ya Mumena i Nyamirambo

Ibitego bya Kiyovu byose byinjiye mu gice cya mbere byatsinzwe na Mugheni Fabrice ku munota wa 15, icya kabiri gitsindwa na Habyarimana Innocent ku munota wa 32 mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Habyarimana Innocent nanone uri mu igeragezwa muri iyi kipe.

Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon yari mu bakinnyi babanje mu kibuga
Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon yari mu bakinnyi babanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yashyizemo abakinnyi bashya ariko nta cyahindutse kuko umukino warinze urangira nta gihindutse.

Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police na Habyarimana Innocent wavuye muri APR
Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police na Habyarimana Innocent wavuye muri APR

Nyuma y’umukino Cassa Mbungo Andre ntacyo yashatse gutangaza ku bigendanye n’ikipe ye amazemo igihe gito nyuma yo kurangiza amasezerano muri Sunrise muri shampiyona ishize.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Nijeriya Denis Ade yavuze ko ikipe yazanye ari abakinnyi bashakisha amakipe akaba anatangaza ko yizeye ko bamwe muri bo bashobora kuzayabona.

Yagize ati ”Twaje mu Rwanda gutembera mu biruhuko, aba bakinnyi benshi ni bato barashaka amakipe kuko bamwe bakinaga muri Sudan, Taiwan, n’ahandi hatandukanye, turi gukina imikino ya Gicuti tunabashakira amakipe kandi bamwe muri bo bashobora kuzayabona”

Uyu mutoza yakomeje atangariza Kigali Today ko bazakomeza gushakisha imikino ya Gicuti itandukanye mu byumweru bitatu basigaranye hano mu Rwanda mbere y’uko bazakomereza mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka