Kiyovu Sports yatsindiwe na Marines i Kigali, ivuga ko yazize umunaniro (AMAFOTO)

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsindira Mukura mu karere ka Huye, yari yakiriye Marines Fc yaherukaga gutsinda Gorilla Fc kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa
Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa

Ikipe ya Marines yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Felicien, ku ishoti rikomeye yateye n’imoso ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kimenyi ntiyabasha kwugarura.

Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Marines yaje kwinjiza igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Felicien ku mupira wa Coup-Franc yateye ukarinda ujyamo umunyezamu Kimenyi Yves acyeka ko hari umukinnyi waba ugiye gukoraho.

Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Marines yarushaga Kiyovu Sports guhererekanya umupira, yaje kubona penaliti yari ikorewe kuri Ishimwe Fiston, yinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

Nyuma y’iminota mike Marines Fc yaje guhita ibona indi penaliti, Ishimwe Fiston wari wakoreweho iya mbere arayitera umunyezamu Kimenyi Yves ayikuramo, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya Marines.

Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois, yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo umunaniro uterwa no kuba imikino yegeranye, n’ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa kabiri wa shampiyona

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Armel Ghislain, Ngendahimana Eric, Samson Babuwa, Bigirimana Abedi na Mugenzi Cedrick

Marines FC: Ntwari Fiacre, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshad , Dushimimana Olivier, Gikamba Ismael, Mugenzi Bienvenue , Ishimwe Fiston na Ngabo Mucyo Fred

Andi mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka