Kiyovu Sports yatangaje ko yatijwe Ishimwe Kevin wahagaritswe muri APR FC

Nyuma y’amezi yari ashize ikipe ya APR FC ihagaritse umukinnyi Ishimwe Kevin, ubu yamaze gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports aho azayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021

Mu minsi ishize ni bwo umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed, yatangaje ko ikipe ya APR FC itazongera gukoresha uyu mukinnyi ndetse akanirukanwa burundu, ubu yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Babinyujije ku rukuta rwa Facebook, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze kwakira uyu mukinnyi usatira izamu ariko anyuze ku mpande, bavuga ko agomba kuzabakinira umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ishimwe Kevin uheruka kwirukanwa muri APR FC burundu yerekeje muri Kiyovu Sports
Ishimwe Kevin uheruka kwirukanwa muri APR FC burundu yerekeje muri Kiyovu Sports

Ishimwe Kevin yagiye muri APR Fc mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, aho iyi kipe yari imaze gusezerera abakinnyi 16. Yagiye muri iyi kipe avuye muri AS Kigali, akaba yaranakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Pepiniere.

Tariki 12/11/2020 umutoza wa APR FC yari yagize ati " Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka