Mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru isubukurwe, amakipe arimo Kiyovu Sports ni amwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yazindutse itangaza ko umunye-Congo PINOKI VUVU Patsheli yayisinyiye imyaka itatu, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko rutahizamu mpuzamahanga PINOKI VUVU Patsheli ukomoka mu gihugu cya DR Congo yasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports; avuye mu ikipe ya AS Maniema Union. @AzamRwanda @CityofKigali @BioRwanda pic.twitter.com/kgWcIF3y4Y
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) September 21, 2021
Usibye uyu mukinnyi, Kiyovu Sports iheruka gutangaza abandi bakinnyi bayisinyiye barimo myugariro Ndayishimiye Thierry wasinye amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Marine FC, isinyisha kandi na Niyonkuru Ramadhan wasinye imyaka ibiri avuye muri Mukura VS.


Mu bandi bakinnyi ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije ndetse banatangiye imyitozo, harimo Benedata Janvier ndetse na Nkinzingabo Fiston basinye amasezerano y’imyaka ibiri bavuye mu ikipe ya AS Kigali.


Kiyovu Sports kandi nyuma yo gutandukana n’umutoza Etienne Ndayiragije, yasinyishije umutoza Haringingo Francis ukomoka i Burundi, akungirizwa na Rwaka Claude, ikaba iherutse no gusinyisha Niyonkuru Vladimir nk’umutoza w’abanyezamu.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe none nabanya gimea bite?ikipe ya mannyema ihagaze ite murikongo.dushyimiye habayobozi ba kiyovu.yari ni gadi gicumbi kaniga