Kiyovu Sports yasinyishije Ndayisaba Olivier wari umunyezamu wa Musanze

Uwari umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Musanze Ndayisaba Olivier, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutakaza uwari umunyezamu wayo Ndoli Jean Claude, yifuzaga gushaka undi munyezamu mwiza wo kumusimbura, aho yahise isinyisha umunyezamu Ndayisaba Olivier.

Uyu munyezamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports, aje asanga Nzeyurwanda Djihad nawe wari umunyezamu wundi mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho yayigiyemo aturutse mu Isonga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka