Kiyovu Sports yanyomoje ibivugwa ko ifitanye ibibazo n’abarimo Emmanuel Okwi na Mutyaba

Nyuma y’umukino w’umunsi wa karindwi ikipe ya Siyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’uwo ariwe wese muri Kiyovu Sports.

Ni mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru atandukanye muri Kiyovu Sports ko harimo ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’abakozi batarahabwa ibyo bagomba guhabwa barimo abakinnyi Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba baje muri iyi kipe ari bashya mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Rayon sports Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta kibazo bafitanye n’uwo ariwe wese ko ibyavuzwe byose ari ibihuha.

Yagize ati ”Ku mukino nkuyu wa Rayon Sports havugwa amagambo menshi kugira ngo abantu barangare, kugeza uyu munsi nta mukinnyi n’umwe dufitanye ikibazo, nta muntu dufite ibyo tugomba tutaratanga abantu bivugira ibyo bashaka, kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe kiri muri Kiyovu ”

Emmanuel Okwi yatsinze igitego mu mukino wa Rayon Sports
Emmanuel Okwi yatsinze igitego mu mukino wa Rayon Sports

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yakomeje avuga ko yaba Emmanuel Okwi,Mutyba bari bamaze iminsi badakina nta kintu na kimwe babagomba batabahaye.

“Ibyo numvise ni uko ngo bariya bakinnyi b’abagande Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyba ngo hari ibyo tubagomba ariko ntacyo tubagomba kudakina ni uko bari baravunitse bakurikiranwa na muganga “

Emmanuel Okwi we wakinnye umukino wa Rayon Sports ku Cyumweru na Muzamiru Mutyaba utarawukinnye we bivugwa ko atari yakira bari bamaze iminsi batagaragara mu kibuga kubera ibibazo by’imvune nk’uko Kiyovu Sports ibyemeza, gusa hari amakuru yavugaga ko aba bombi bafitanye ikibazo n’iyi kipe kuko hari amafaranga batarahabwa muyo bemeranyijwe.

Kiyovu Sports ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona
Kiyovu Sports ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 iri kwitegura umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona aho izakira Gasogi United kuri sitade ya Kigali ku i Saa Sita n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka