Kiyovu Sports yahindukiranye APR FC bagabana amanota (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports 2-2 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.

Muri uyu mukino igice cya mbere umupira watangiye amakipe ahererekanya neza ariko byamaze igihe gito umukino wiharirwa n’ikipe ya APR FC. Ku munota wa 13 umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ku ikosa ryari rikozwe na bamyugariro be yasohotse akorera ikosa Roboneka Jean Bosco abantu bikanga ko ari penaliti ariko umusifuzi avuga ko ahubwo ari koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan maze Mugisha Bonheur ashyiraho umutwe waruhukiye mu izamu atsindira ikipe ye igitego cya mbere.

APR FC yakomeje gukina neza ari nako Kiyovu Sports ikina itabonana neza byarangwaga no gukora amakosa menshi, ibi byatumye byatumye ku munota wa 22 myugariro Nsabimana Aimable akora ikosa atakaza umupira wifatirwa na Byiringiro Lague wahise yirukanka acenga Ndayishimiye Thierry, aroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Kiyovu yari yatsinzwe 2-0 iza kubyishyura
Kiyovu yari yatsinzwe 2-0 iza kubyishyura

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yakinnye neza bitandukanye n’igice cya mbere, APR FC ariko nayo yakomeje guhererekanya neza igera imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports agakuramo imipira ikomeye. Gukina neza kwa Kiyovu Sports byatumye ku munota wa 53 ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue.

Ntabwo yahagarikiye aho kuko yakomeje gukina neza maze ku munota wa 85 Riyad Noordien ku ruhande rw’iburyo afata icyemezo atera ishoti rikomeye mu rubuga rw’amahina rikorwaho na Mugenzi Bienvenue atsinda igitego cya kabiri cyarangije umukino ari ibitego 2-2.

Ni umukino wa gatatu APR FC idatsinda Kiyovu Sports kuko mu mikino itatu yuzuye banganyijemo ibiri Kiyovu Sports itsinda umwe.

Abakinnyi babanjemo kuri APR FC:

Ishimwe Pierre,Fitina Ombolenga,Niyomugabo Claude, Niyigena Clement,Buregeye Prince,Mugisha Bonheur,Ruboneka Jean Bosco,Ishimwe Anicet, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga:

Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry , Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismael, Benedata Janvier, Mugiraneza Froduard, Bizimana Amiss na Mugenzi Bienvenue.

Andi mafoto yaranze uyu mukino kanda HANO

AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KWIYANDIKISHA KURI GOOgle

TUYIZERE elisa yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka