Kiyovu Sports yahagaritse umutoza, Rayon Sports itsindirwa i Musanze: Ibyaranze umunsi wa 11 wa shampiyona.

Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikimo y’umunsi wa 11 wa shampiyona aho amakipe akomeye yose nta nimwe yabonye intsinzi.

Ku wa Gatandatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya Police FC yari yakiriye Gorilla FC. Uyu mukino Gorilla FC yawubonyemo intsinzi itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Adeaga ku munota wa 80 w’umukino.

Ibi byashyize iherezo ku rugendo rwo kudatsindwa Police FC yari imazemo ukwezi n’iminsi 24 aho imikino irindwi yakinnyemo yatsinze itanu(5) inganya ibiri(2).

Kuwa Gatandatu kandi ni umunsi wahiriye Seninga Innocent umutoza wa Sunrise wari wakiriye Bugesera FC i Nyagatare. Igitego cya Yafesi Mubilu ku munota wa 40 w’umukino nicyo cyakoze itandukaniro Sunrise ibona amanota atatu y’umunsi wa 11.

Sunrise yatsinze uyu mukino mu gihe nyamara yari imaze imikino itandatu (6) idatsinda dore ko yaherukaga gutsinda tariki ya 01 Ukwakira 2022 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1. Ku rundi ruhande ariko uyu mukino wasize umutoza wa Bugesera FC n’ikipe ye bamaze imikino ine (4) badatsinda.

Mu karere ka Rubavu, Etincelles FC yari yakiriye Rutsiro FC nayo icyitwa intsinzi iheruka kuyumva kera.

Amakipe yombi n’ubundi yanganyije 0-0 nk’umusaruro mwiza Rutsiro FC imaze amezi abiri n’iminsi 22 ibona kuko iyi kipe iheruka gutsinda tariki 6 Nzeri 2922 itsinda Rwamagana City 1-0 aho muri icyo gihe yakinnyemo imikino icyenda(9) yanganyije irindwi (7) igatsindwa ibiri(2).

Ku Cyumweru habaye imikino ine(4) yaranzwe no kudahirwa ku makipe makuru ari guhatanira Igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo kuvuga ko ngo ingunguru irimo ubusa ari yo yayibujije kumva aho igikombe kiri muri shampiyona iheruka yewe ntirekere aho ikongeraho ko umwaka ushize yatsinzwe n’agasozi amagambo yose yabwirwaga Gasogi United, yeretswe ko kora ndebe iruta vuga numve.

Mu mukino wahuje amakipe yombi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gasogi United ibifashijwemo na Malipangu Theodore watsinze bibiri na Nizigiyimana Karim Mackenzie batsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

Uretse kuba iyi ntsinzi yaratumye Gasogi United yegera amakipe ayiri imbere nayo ikuzuza amanota 18, uyu mukino ku rundi ruhande wasize kwa Kiyovu Sports urugo rujemo intonganya n’umwiryane kuko umutoza Alain Andre yahagaritswe.

Umutoza wa Kiyovu Sports yahagaritswe
Umutoza wa Kiyovu Sports yahagaritswe

Nyuma y’uyu mukino Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga.

Ati"Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza ahagarara ibindi akaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye."

Mu karere ka Musanze, hari hahanzwe amaso niba iyi kipe yari imaze imikino itanu (5) idatsinda yakwiyuburira kuri Rayon Sports yari imaze gutsinda AS Kigali.

Ibi ni ko byagenze kuko Musanze FC idafite n’abatoza bayo bakuru yatumye Abarayon bari baturutse mu bice bitandukanye urugendo rwo gusibirayo rubabana rurerure nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 bya Peter Agbrevor na Namanda Wafula kapiteni Ndizeye Samuel yanahawe ikarita y’umutuku bigatuma bakomeza kurinda abakeba babari inyuma nubwo bakiri aba mbere n’amanota 22.

Mu majyepfo, nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 2-2 APR FC bavuga ko batemera igitego cyo kunganya batsinzwe hategerejwe kureba uko basubiza bari kuri Stade mpuzamahanga ya Huye bakiwe na Mukura VS. Nkuko byagenze muri shampiyona ya 2021-2022 aho APR FC itigeze itsinda iyi kipe y’i Huye ninako umukino wo kuri iki cyumweru warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 imikino iba itatu ikurikirana APR FC idatsinda Mukura VS.

I Burasirazuba, mu karere ka Ngomba ikipe ya Rwamagana City yabonye intsinzi yayo ya gatatu muri shampiyona nyuma yo gutsindwa Espoir FC itamerewe neza igitego 1-0. Uyu mukino wasize Espoir FC ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi(7) mu gihe kandi wasigiye akanyamuneza abakunzi ba Rwamagana City kuko bavuye mu makipe abiri ya nyuma bagafata umwanya wa 14 n’amanota 10.

Kuri uyu wa mbere Marine FC ishobora kuva ku mwanya wa nyuma iriho mu gihe yatsinda umukino wayo ikina na AS Kigali nayo yakwinjira mu makipe afite amanota 20 ikicara ku mwanya wa gatatu mu gihe nayo yatsinda uyu mukino ubera kuri stade Umuganda .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka