Kiyovu Sports yaguze abakinnyi babiri barimo uwakiniye Simba SC

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, barimo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.

Sharaf Eldin wakiniye Simba SC waguzwe na Kiyovu Sports na Perezida w'iyo kipe, Juvenal Mvukiyehe
Sharaf Eldin wakiniye Simba SC waguzwe na Kiyovu Sports na Perezida w’iyo kipe, Juvenal Mvukiyehe

Sharaf Eldin w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga asatira, yanyuze mu makipe nka Simba SC muri Tanzania hagati ya 2019-2020 ndetse na Al Marrekh y’iwabo, yakiniye hagati ya 2014-2015 mu gihe kandi yananyuze muri Al Hilal Club nayo y’iwabo hagati ya 2016-2019. Kuva muri 2020 yakiniraga ikipe ya AS Soliman yo muri Tunisia, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Sudan yaba iy’abato ndetse n’inkuru yakiniye kuva mu 2019 kugeza ubu.

Kiyovu Sports kandi yasinyishije rutahizamu witwa John Mano nawe ukomoka muri Sudani, wari usanzwe akina iwabo, bombi bakaba basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ikipe ya Kiyovu Sports kandi yamaze no kumvikana n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda, mu gihe kandi bamwe mu bakinnyi bayo barimo Serumogo Ally, Eric Ngendahimana na kapiteni Kimenyi Yves n’abandi bamwe na bamwe, bari ku musozo w’amasezerano yabo nabo iyo kipe ikavuga ko bazaganirizwa ubwo shampiyona izaba irangiye.

John Mano na we yahawe umwambaro wa Kiyovu FC
John Mano na we yahawe umwambaro wa Kiyovu FC

Kiyovu itangiye kwiyubaka yongeramo imbaraga izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, mu gihe ikirwanira igikombe cya shampiyona ya 2021-2022 isigaje imikino ibiri ngo irangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka