Kiyovu Sports na Marine FC i Muhanga, impinduka muri shampiyona

Mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 isozwe, umunsi wa 29 wakozwemo impinduka ku matariki mu gihe umunsi wa nyuma imikino irimo amakipe arwanira igikombe, ndetse narwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahujwe umunsi n’isaha, aho Kiyovu Sports izakirira Marine FC i Muhanga.

Impinduka zo ku munsi wa 29 zishingiye ku mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’Igihugu Amavubi yakiniye mu gihugu cya Senegal ku wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022, bityo bitewe n’igihe ikipe izagarukira mu Rwanda imikino yari iteganyijwe mu mpere z’iki cyumweru tariki 11 n’iya 12 Kamena, yimurirwa ku wa Mbere no ku wa Kabiri tariki 13 na 14 Kamena 2022 mu cyumweru gitaha.

Izindi ni impinduka zo ku munsi wa nyuma ubwo shampiyona izaba iri gusozwa, zishingiye ku makipe abiri ariyo APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 ndetse na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61, zombi zirwanira igikombe.

Izo mpinduka zakozwe himurwa umukino wa Kiyovu Sports wari uteganyijwe kuzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ugashyirwa kuri sitade ya Muhanga tariki 16 Kamena 2022, umunsi umwe ndetse n’isaha imwe ya saa cyenda, n’umukino uzaba uri guhuza ikipe ya Police FC izaba yakiramo iya APR FC kuri stade ya Kigali.

Mu makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Rutsiro FC na Etoile de l’Est naho hakozwe impinduka, mu Karere ka Musanze tariki 16 Kamena 2022 kuri stade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC izaba yakiriye ikipe ya Rutsiro FC, kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 26.

Uyu mukino ntabwo wahinduriwe ikibuga ahubwo wahinduriwe isaha kuko washyizwe saa sita n’igice, isaha idasanzwe ku mikino yo mu ntara ariko ibi byakozwe kugira ngo uyu mukino uhuzwe n’uwa AS Kigali izaba irimo kwakira Etoile del’Est, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27 saa sita n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka