Kiyovu Sports na APR FC zinganyije imikino yazo, ziha amahirwe Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 27 wa shampiyona irimo iya Kiyovu Sports na APR FC zirwanira igikombe, zikaba zanganyije imikino yazo.

Fitina Omborenga ni we watsindiye APR FC igitego
Fitina Omborenga ni we watsindiye APR FC igitego

Yari imikino ibiri y’umunsi wa 27 wa shampiyona ku makipe abiri arwanira igikombe anakurikiranye. Mu Karere ka Bugesera, APR FC yari yakiriye AS Kigali yo idafite kinini irwanira uretse icyubahiro. Ni umukino utari ushamaje cyane ariko amakipe yombi yageragezaga guhanahana ashakisha ibitego ariko uburyo imbere y’izamu ntibube bwinshi cyangwa ngo bube bukomeye.

Ku munota wa 31 ku mupira wari uhinduwe ujya ku izamu rya APR FC, Nshimiyimana Yunusu yakoreye ikosa Tuyisenge Jacques mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi Umutoni Aline atanga penaliti ya AS Kigali. Iyi penaliti yatewe na Shaban Hussein Tshabalala ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo, gusa Shaban Hussein awusubizamo, atsinda igitego cya AS Kigali.

Ruboneka Jean Bosco ahanganye na Djuma Lawrence wa AS Kigali
Ruboneka Jean Bosco ahanganye na Djuma Lawrence wa AS Kigali

APR FC yakomeje kugerageza kugera imbere y’izamu rya AS Kigali maze ku munota wa 40 ku mupira Kwitonda Alain yari acomekewe akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina na Manzi Thierry, umusifuzi atanga penaliti yatsinzwe na Fitina Omborenga, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Ku munota wa 56 APR FC yakoze impinduka ikuramo Manishimwe Djabel wari wabanje mu kibuga nyuma y’igihe kinini ishyiramo Ishimwe Anicet uzwiho guhindura umukino. Ibi ni nako byagenze kuko yatangiye kugora ikipe ya AS Kigali akoresha amakosa ariko ntibitange umusaruro. Ku munota wa 75 n’ubundi ku ruhande rwa APR FC havuyemo Bizimana Yannick hinjiramo Nshuti Innocent bose bataha izamu. Mu gice cya kabiri kandi AS Kigali na yo yakuyemo Akayezu Jean Bosco ishyiramo Nyarugabo Moise.

APR FC yujuje imikino itatu itabona intsinzi, ikaba yujuje imyaka 5 idatsinda AS Kigali kuko iheruka kuyitsinda mu Kuboza 2018
APR FC yujuje imikino itatu itabona intsinzi, ikaba yujuje imyaka 5 idatsinda AS Kigali kuko iheruka kuyitsinda mu Kuboza 2018
apr fc
apr fc

Ku munota wa 89 myugariro Nshimiyimana Yunusu yavunitse maze asimburwa na Rwabuhihi Placide wakinnye iminota itanu y’inyongera yashyizwe ku minota isanzwe, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1 agabana amanota. Nyuma yo kunganya uyu mukino, APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 aho ikurikira Kiyovu Sports na yo yananiwe gutsinda Mukura VS kuko mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanga yanganyije na Mukura VS 0-0 ikaguma ku mwanya wa mbere n’amanota 57.

Kiyovu Sports yanganyije na Mukura VS, bituma Kiyovu Sports ibura amahirwe yo kongera ikinyuranyo hagati yayo na APR FC
Kiyovu Sports yanganyije na Mukura VS, bituma Kiyovu Sports ibura amahirwe yo kongera ikinyuranyo hagati yayo na APR FC

Kuba aya makipe yombi yanganyije imikino yayo, byahaye amahirwe Rayon Sports yo kuzegera kuko mu gihe yatsinda umukino yakirwamo na Espoir FC kuri iki Cyumweru, yarara ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.

Undi mukino wabaye:

Etincelles FC 1-0 Police FC

Abakinnyi APR FC yakoresheje
Abakinnyi APR FC yakoresheje
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje inganya na APR FC
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje inganya na APR FC
Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje inanirwa gutsinda Mukura VS
Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje inanirwa gutsinda Mukura VS
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

igikombe ni icya apr

ineza aiseline yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Iyo championnat igaragajr big four nibwo iba nziza. Tujye tujya ku kibuga duha amahirwe amakipe yombi

Rubumbira Claver yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Nukuri rwose birashimishije Rayon sport igiye kwibonera amahirwe yo kugera final! Amatsiko ubu mfite nikipe izatwara igikombe kugeza ubu! Murakoze.

UMUNEZERO Pacifique yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Nta final izasoza ifite AMANOTA menshi niyo champion

X yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka