Kiyovu Sports muri 1/2, Rayon Sports itsinda umukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Kiyovu Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Rwamagana City, mu gihe Rayon Sports yatsinze Police FC 3-2 mu mukino ubanza wa ¼.

Kiyovu Sports izahura na APR FC muri kimwe cya kabiri
Kiyovu Sports izahura na APR FC muri kimwe cya kabiri

Ni imikino yombi yabereye kuri sitade ya Muhanga, aho saa sita n’igice Kiyovu Sports yabanje kwakira Rwamagana City bakina umukino wo kwishyura wa ¼, mu gihe ubanza yari yatsindiwe i Ngoma ibitego 3-2. Kiyovu Sports yasabwaga intsinzi iyo ariyo yose, yakoze ibyo yasabwaga itsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Muhozi Fred, Erissa Ssekisambu na Iradukunda Bertrand, isezerera Rwamagana City ku giteranyo cy’ibitego 5-3.

Kiyovu Sports muri ½ izahura na APR FC izakira umukino ubanza, uteganyijwe hagati ya tariki ya 9 n’iya 10 Gicurasi 2023, naho uwo kwishyura ukazakinwa hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi 2023.

Iradukunda Bertrand afatanya na Bigirimana Abedi kwishimira igitego
Iradukunda Bertrand afatanya na Bigirimana Abedi kwishimira igitego

Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho ubanza wa ¼ wahuje Rayon Sports na Police FC yari yawakiriye. Mu minota 15 ya mbere y’umukino Eric Ngendahimana ku munota wa munani na Musa Essenu ku munota 14, bari batsindiye Rayon Sports ibitego bibiri, mu gihe ku munota wa 30 Leandre Essomba Willy Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, gusa mbere yuko bajya kuruhuka Mugisha Didier atsindira Police FC igitego kimwe baruhuka ari 3-1.

Mu gice cya kabiri bitandukanye n’ibyabaye mu gice cya mbere, Police FC yakinnye neza ishaka kwishyura maze ku munota wa 63 Mugisha Didier ayitsindira igitego cya kabiri, cyaturutse kuri penaliti yakoreweho, umukino urangira Rayon Sports yari iri hanze itahanye itsinzi y’ibitego 3-2, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 3 Gicurasi 2023 hakaboneka ikipe igera muri ½.

Erisa Ssekisambu yatsindiye Kiyovu Sports igitego muri bitatu yatsinze
Erisa Ssekisambu yatsindiye Kiyovu Sports igitego muri bitatu yatsinze

Aya makipe yakiniraga i Muhanga n’ubwo atari yamenya izakina ½, ariko iyo bazahura yo yamenyekaniye kuri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ahaberaga umukino wo kwishyura wa ¼ wahuzaga Musanze FC na Mukura VS yari yatsinze 1-0 mu mukino ubanza.

Musanze FC ibifashijwemo na Peter Agbrevor nayo yatsinze igitego 1-0 hitabazwa penaliti maze Mukura VS yinjiza 4 igera muri ½, mu gihe Musanze FC yinjije 2 yasezerewe.

Nsabimana Eric ukina hagati mu ikipe ya Police FC
Nsabimana Eric ukina hagati mu ikipe ya Police FC

Umukino ubanza wa ½ uzahuza Mukura VS izaba yawakiriye na Rayon Sports cyangwa Police FC, uteganyijwe hagati ya tariki 9 n’iya 10 Gicurasi 2023, mu gihe uwo kwishyura nawo uri hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi 2023, naho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 ukaba uteganyijwe tariki ya 4 Kamena 2023.

Nshuti Dominique Savio ufite umupira acungirwa hafi na Essomba Willy Onana na Raphael Osaluwe ba Rayon Sports
Nshuti Dominique Savio ufite umupira acungirwa hafi na Essomba Willy Onana na Raphael Osaluwe ba Rayon Sports
Abakinnyi Kiyovu Sports yari yahisemo gukoresha bayifashije gusezerera Rwamagana City
Abakinnyi Kiyovu Sports yari yahisemo gukoresha bayifashije gusezerera Rwamagana City
Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje itsinda Police FC
Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje itsinda Police FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka