Kiyovu Sports itsinze Musanze FC ikomeza kwegera akabati kabitse igikombe

Kuri iki cyumweru,ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Musanze FC iwayo kuri stade Ubworoherane 1-0 yiyongerera amahirwe yo gutwara shampiyona mu gihe hasigaye imikino ibiri.

Uyu mukino Abayovu bawutangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa Kiyovu Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pitchou ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo gucenga Ntijyinama Patrick na Nduwayo Valeur akubura amaso akabona ko umunyezamu Ntalibi Steven wari waje imbere ahagaze nabi mu izamu.

Abakinnyi bafashije Nshimirimana Ismael kwishimira igitego Rotate 90° left Rotate 90° right Rotate 180°
Abakinnyi bafashije Nshimirimana Ismael kwishimira igitego Rotate 90° left Rotate 90° right Rotate 180°

Nyuma yiki gitego,Kiyovu Sports yakomeje gukina neza irema uburyo ariko umunyezamu Ntalibi Steven akayibera ibamba gusa byose ibifatanya no kurinda izamu ryayo. Ikipe ya Musanze FC nayo yagiye ihusha uburyo bukomeye nk’umupira waturutse kuri koruneri Yasser Arafat yateye n’umutwe umunyezamu Kimenyi Yves akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 37 w’umukino Musanze FC yongeye guhusha uburyo bukomeye aho rutahizamu Peter Agbrevor ari mu rubuga rw’amahina yanyuze hagati y’abamyugariro ba Kiyovu Sports atera ishoti ryafashe igiti gihagaze cy’izamu umupira ukajya hanze maze igice cya mbere cyikarangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yose yakomeje gukina ashaka ibitego Kiyovu Sports ibonana neza mu gihe Musanze FC gutindana umupira bisa nibyayigoye muri uyu mukino n’ubundi byakomeje no gice cya kabiri gusa Peter Agbrevor wayo yanyuzagamo akagora ba myugariro ba Kiyovu Sports.

Kiyovu irakomanga ku gikombe
Kiyovu irakomanga ku gikombe

Impinduka za mbere zabaye zakozwe na Kiyovu Sports cyane mu gice gisatira ngo ikomeze yotse igitutu Musanze FC maze ikuramo Bizimana Amiss ishyiramo Riyaad Nordien ndetse na Erissa Ssekisambu wasimbuwe na Muhozi Fred. Ku munota wa 73 Musanze FC nayo yasimbuje ikuramo Ashade Nicholas Ayomide ishyiramo Dufitumufasha Pierre.

Ku munota wa 87 Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka ariko noneho zigamije kugarira ngo irinde igitego yatsinze ikuramo Iradukunda Bertrand usatira ishyiramo Mbonyingabo Regis wugarira biranayihira umukino urangira itsinze Musanze FC 1-0.

Uyu ni umukino wa 11 Kiyovu Sports idatsindwa muri shampiyona kuko muri iyo mikino yatsinzemo icyenda(9) inganya ibiri(2) ikaba iheruka gutsindwa tariki 28 Mutarama 2023 na APR FC ibitego 3-2.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Kiyovu Sports ikomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 60 ikurikirwa na APR FC ku mwanya wa kabiri ifite 57 mu gihe Rayon Sports ifite 55 ku mwanya wa gatatu.

Indi mikino yabaye:

APR FC 2-1 Espoir FC

Rayon Sports 1-3 Gorilla FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka