Kiyovu Sports itsinze Espoir FC mu mukino wahagaze iminota 10

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.

Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC
Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC

Ni umukino mu gice cya mbere utagaragayemo uburyo bwinshi bw’ibitego, kuko wakinirwaga cyane hagati mu kibuga. Ku munota wa 14 Nsabimana Denis wa Kiyovu Sports yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira umunyezamu Niyonkuru Patience wa Espoir FC awufata neza.

Ku munota wa 33 rutahizamu Nsabima Denis wa Kiyovu Sports, yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina havamo kufura yatewe na Nshimirimana Ismael ariko umupira Patience awushyira muri koruneri, yatewe umupira ukagarukira Nsabimana Denis witwaye neza agerageza amashoti ya kure, arigerageje umunyezamu arongera arikuramo igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatangiranye n’impinduka ikuramo Nsabimana Denis witwaye neza mu gice cya mbere, ishyiramo Muhozi Fred. Ku munota wa 53 uyu musore uzwiho gukoresha amakosa abakinnyi biturutse ku kugumana umupira kwe, yakorewe ikosa na Mutijima Gilbert havamo kufura yatewe na Nshimirimana Ismael ntiyagira umusaruro itanga.

Kiyovu Sports yakomezaga gushyira igitutu kuri Espoir FC ishaka igitego, igerageza amahirwe atandukanye nk’aho n’ubundi ku munota wa 60 Muhozi Fred yakinanye neza na Serumogo Ali, wahise akata umupira Bigirimana Abedi yashyiraho umutwe ugaca ku ruhande rw’izamu rya Espoir FC.

Ahishakiye Jacques (2) wajyanywe kwa muganga
Ahishakiye Jacques (2) wajyanywe kwa muganga

Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Espoir FC yakinnye cyane yugarira, irimo no gushaka uko yatinza umukino, ibi byatumye ku munota wa 80 uwitwa Issah Herry yerekana ko yakorewe ikosa umusifuzi arasifura, ariko uyu musore ahita ahaguruka. Ibi byatumye umusifuzi ahita amuha ikarita y’umuhondo isanga iyo yari yabonye mbere ahabwa ikarita y’umutuku.

Ku munota wa 85 umukino wahagaritswe kuko komiseri w’umukino yavuze ko barimo gukina nta mbangukiragutabara ihari, nyuma y’aho yari yatwaye kwa muganga umukinnyi wa Espoir FC, Ahishakiye Jacques wagize ikibazo mu gice cya mbere ikaba yari itaragaruka ku kibuga.

Imbamgukira gutabara yagarutse ku kibuga maze hahita hashyirwaho iminota 11, muri iyi minota Kiyovu Sports yakomeje kugerageza uko yabona amanota atatu y’umunsi wa kabiri.

Ibi byayihiriye ku munota wa 93 ubwo Mugenzi Bienvenue yaterekeraga umupira mwiza Nshimirimana Ismael, na we wahise atera ishoti rikomeye abonera Kiyovu Sports igitego cy’intsinzi.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira bituma nyuma yo gucenga abakinnyi ba Espoir FC, Muhozi Fred atanga umupira mu rubuga rw’amahina, Bigirimana Abedi agiye kuwutera akorerwa ikosa ryavuyemo penaliti. Iyi penaliti Abedi yayitereye ariko ayikubita igiti cy’izamu umukino urangira igitego 1-0.

Hakizimana Felicien wa Kiyovu Sports
Hakizimana Felicien wa Kiyovu Sports

Ni umukino wa kabiri Kiyovu Sports itsinze yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa mbere.

Kuri uyu wa kane, Police FC irakira Rayon Sports kuri stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka