Kiyovu Sports itsinze APR FC icyizere cy’igikombe kiragaruka (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Kiyovu Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.

Kiyovu yishimira igitego cya Bigirimana Abedi
Kiyovu yishimira igitego cya Bigirimana Abedi

Ni umukino wari witezwe na benshi bitewe no kuba ari amakipe abiri ahanganiye igikombe cya shampiyona kugeza ubu, aho gutsinda kwa APR FC kwashoboraga gutuma yizera kwegukana igikombe.

Ku munota wa 14 Kiyovu Sports yari imaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi kuri penaliti, nyuma y’ikosa Nsabimana Aimable yari akoreye kuri Emmanuel Okwi.

Muhozi Fred yakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports
Muhozi Fred yakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports

Ku munota wa 28, Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya kabiri kuri Coup-franc yatewe na Emmanuel Okwi, aha naho ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

Mu gice cya kabiri cy’umukino APR FC yagarutse ikina ishaka kwishyura, yaje kubona igitego cyatsinzwe na Omborenga Fitina, nyuma y’aho umupira wari uvuye muri koruneri umunyezamu Kimenyi Yves yawufasha ukamucika.

Umukino waje kurangira Kiyovu itsinze APR FC ibitego 2-1, bituma amakipe yombi anganya amanota 60, ariko APR FC ikaza ku mwanya wa mbere kuko irusha Kiyovu Sports ibitego izigamye

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Placide, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel (c), Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Kiyou Sports: Kimenyi Yves (c), Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric, Nshimirimana Ismael, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Bigirimana Abedi, Emmanuel Okwi, Muhozi Fred, Mugenzi Bienvenu na Muzamir Mutyaba.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tubashimiye amakuru mwatungejejh uyumunsi kiyovu irabikor

Niyomukiza Theobard yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Ndi umufana wa Rayon Sport FC ariko itsinzi ya kiyovu sport irashimishije cyane byeretse APR FC ko kudatwara igikombe byazashoboka.

Elias yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka