Kiyovu Sports isubiriye Rayon Sports, ishimangira umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 hakomeje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hakinwa imikino ibiri, Kiyovu Sports ishimangira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yakira Kiyovu Sports yari yarayitsinze mu mukino ubanza irongera irayisubira.

Iminota 10 ya mbere yaranzwe no gusatirana ku makipe yombi, aho Rayon Sports binyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Nizigiyimana Karim, yagiye ahindura imipira ariko itagize icyo ibyara imbere y’izamu rya Kimenyi Yves, mu gihe Kiyovu Sports nayo uruhande rw’iburyo rwayo imbere rwari ruriho Bizimana Khamis yagiye ahindura nawe uburyo butagize icyo bubyara.

Ku munota wa 13 Mugenzi Bienvenue yashatse kuroba umuzamu Hakizinana Adolphe, amurenza umupira wakubise umutambiko w’izamu ugarukira Bizimana Khamis, ariko Iranzi Jean Claude umupira awushyira muri koruneri, uyu musore umaze iminsi yitwara neza, ku munota wa 16 yongeye guterera ishoti rikomeye hagati mu kibuga rirongera rifata igiti cy’izamu.

Rayon sports yongeye kugerageza uburyo ku munota wa 22 ku mupira Kwizera Pierrot yahawe na Muhire Kevin, maze agerageza gutera ishoti ariko ryanyuze hejuru y’izamu rya Kimenyi Yves. Ku munota wa 29 ariko Kiyovu Sports yabonye uburyo aho Mugenzi Bienvenue yahaye umupira Emmanuke Okwi ku ruhande rw’ibumoso, agerageza kuroba umuzamu Hakizinana Adolphe ariko umupira awukuramo.

Kiyovu Sports yabonye igitego ku munota wa 34 binyuze kuri kufura yaturutse ku ikosa myugariro Ndizeye Samuel ryakoreye Emmanuel Okwi, inyuma y’urubuga rw’amahina maze kufura iterwa neza na Bigirimana Abedi awushyira mu izamu rya Rayon Sports bibanza gutera urujijo kuri bamwe, kuko inshundura zari zacitse bamwe bagira ngo umupira wagiye hanze ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro yemeza ko ari igitego .

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Nizigiyimana Karim yahinduye umupira imbere y’izamu rya Kiyovu Sports Musa Essenu ashyizeho umutwe uca ku ruhande, Kiyovu Sports yahise ibona uburyo bwahushijwe na Mugenzi Bienvenue warengeje umupira umuzamu wa Rayon Sports, ariko mu izamu ryambaye ubusa ugarurwa na ba myugwriro ba Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ku ntsinzi ya Kiyovu Spots y’igitego 1-0.

Rayon Sports yakinnye neza mu gice cya kabiri yagitangiye isatira maze ku munota wa 46 ibona koruneri ya mbere mu mukino maze yatewe na Muhire Kevin, umupira umuzamu Kimenyi Yves awukuramo usubira kwa Muhire Kevin wateye ishoti umuzamu arongera awukuramo.

Ku munota wa 64 Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego ku ishoti ryatewe na Emmanuel Okwi, ariko umupira Hakizinana Adolphe awushyira muri koruneri, uyu musore ukomoka mu gihugu cya Uganda, yongeye kubona uburyo imbere y’izamu ashobora gutera mu izamu ariko ahitamo guha umupira Mugenzi Bienvenue, birangira ba myugariro ba Rayon Sports bawukuyeho.

Musa Essenu yashoboraga kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 88, ariko wenyine ari hamwe n’umuzamu Kimenyi Yves, umupira awutera hejuru y’izamu kure. Mu minota ine y’inyongera yongewe ku mukino, Fred Muhozi yatsinze igitego cye cya mbere muri Kiyovu Sports, cyari icya kabiri mu mukino ku mupira yahawe na Emmanuel Okwi witwaye neza muri uyu mukino, maze nawe aroba umuzamu Hakizinana Adolphe, Kiyovu Sports itahukana amanota atatu ashimangira umwanya wa mbere n’amanota 50.

Mu wundi mukino Mukura VS yanganyije na Etoile de l’Est 0-0, yuzuza umukino wa 11 idatsindwa.

Imikino yo kuri iki cyumweru:

APR izakira Rutsiro FC

Musanze FC yakire As Kigali

Gicumbi FC izakira Police FC

Bugesera yakire Marine FC

Espoir FC yakire Gasogi United

Etincelles FC izakire Gorilla FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka