Kiyovu Sports irifuza Aboubakar Djibrine Akuki wa Mukura VS

Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano.

Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.

Aboubakar Djibrine ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Mukura VS
Aboubakar Djibrine ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Mukura VS

Ati"Ntabwo ari Djibrine gusa ariko nawe biramutse bishobotse,ni umukinnyi windi kipe twubaha ufite amasezerano utahita ujya kuganira nawe bisaba ko hari ibyubahirizwa kugira ngo uganire nawe.Igihe cy’isoko nikigera bikaba ngombwa ko tuganira nawe cyangwa n’ikipe tuzabikora."

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko Aboubakar Djibrine Akuki kugeza ubu yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse bimwe mu byo yifuza ari uko iyi kipe yamuhama amafaranga we akiyumvikanira na Mukura VS aho avuga ko asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023 nkuko we abivuga gusa andi makuru akavuga ko uyu musore ariko muri Mutarama 2023 azaba asoje amasezerano ahubwo ko avuga ko azaba asigaje amezi atandatu kugira ngo amafaranga yagurwa na Kiyovu Sports azamuke.

Kiyovu Sports ivuga ko izongeramo nibura abakinnyi babiri bashya mu kwezi kwa Mutarama 2023 kugira ngo bazayifashe gukomeza kwitwara neza ku rugamba rwo guhatanira gikombe cya shampiyona ya 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka