Kiyovu Sports iratangirira ibihano ku mukino wa Rwamagana

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Kiyovu Sports izakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona na Rwamagana City idafite abafana kuri stade Muhanga ndetse na bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.

Ibi byatewe n’ibihano Kiyovu Sports yahawe nyuma yuko abafana bayo bibasiye umusifuzi Mukansanga mu mukino w’munsi wa 16 wa shampiyona yanganyijemo na Gasogi United 0-0 bavuga ko batishimiye uko yasifuye.

Ingingo ya 15 y’imyanzuro ya Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA ivuga ko Kiyovu Sports ihanishijwe kuzakina umukino umwe yakiriye idafite abafana bityo uwa mbere yakiriye kuva icyo gihe ukaba ari uwo igomba kwakiramo Rwamagana City kuri uyu wa gatanu i Muhanga.

Uretse kutagira abafana kuri uyu mukino kandi ikipe ya Kiyovu Sports izakina idafite abakinnyi bayo barimo inkingi ya mwamba hagati mu kibuga Mugiraneza Frodouard ndetse na myugariro Mbonyingabo Regis kubera ko bafite amakarita atatu y’umuhondo atabemerera gukina umunsi wa 19 wa shampiyona.Mugiraneza Frodouard ni inkingi ya mwamba mu ikipe ya Kiyovu Sports dore kuva yayigeramo muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Marine FC mu gihe ari muzima abanza mu kibuga hamwe na Bigirimana Abedi ndetse na Nshimirimana Ismael Pitchou.

Myugariro MbonyingaboRegis nawe utazagaragara kuri uyu mukino,yari amaze imikino itatu ayifasha cyane aho bikomeye kuko uyu musore ubundi utajya abona umwanya ubanza mu kibuga kenshi ari kipiteni yakinnye umukino wa Gasogi United na APR FC akina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu gihe Serumogo Ally yari adahari ndetse anayifasha akina mu mutima w’ubwugarizi ubwo Nsabimana Aimable yari afite amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Ndayishimiye Thierry we yari afite imvune.

Ikipe ya kiyovu Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka