Kiyovu Sports irahumuriza abakinnyi n’abakozi bayo muri ibi bihe bya #COVID19

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buratangaza ko n’ubwo hariho ikibazo cy’ubukungu ariko bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakinnyi n’abandi bakozi akubahirizwa

Ku isi hamaze iminsi havugwa kugabanya imishahara y’abakinnyi mu makipe atandukanye, harimo ndetse n’asanzwe akomeye nka FC Barcelone, Real Madrid n’ayandi, aho bamwe mu bakinnyi bagiye bemera guhara imishahara yabo, kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Mu Rwanda, ikipe ya Musanze ni yo kipe yonyine kugeza ubu yagize icyo ibikoraho, aho yahagaritse guhemba abakinnyi n’abakozi, kugeza igihe iki cyorezo kizaba kimaze kuganzwa, abantu bagasubira mu buzima busanzwe ndetse n’amarushanwa agasubukurwa.

Ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu Sports, bo basanga n’ubwo hari ikibazo rusange cy’ubukene cyatewe n’iki cyorezo, bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakozi babo barimo abakinnyi, abatoza n’abandi, akubahirizwa, nk’uko Ntarindwa Theodore Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport, yabitangarije KT Radio

Yagize ati“Ubuzima abakinnyi babayemo muri ibi bihe ni ikibazo kidukomereye ariko kiri n’ahandi , gusa hari amafaranga make twabahaye yo guhaha, ku bijyanye no guhagarika amasezerano yabo by’agateganyo, twe ntabwo twabikora kuko Kiyovu turi umuryango ntabwo twahemukira abakinnyi muri ubwo buryo, ariko iki cyorezo nikivamo tuzareba icyo dufite , ikizaboneka tuzumvikana kuko icya mbere ni ibiganiro.”

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko bugomba kuzubahiriza amasezerano y'abakinnyi
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko bugomba kuzubahiriza amasezerano y’abakinnyi

Ubwo shampiyona yahagarikwaga, ikipe ya Kiyovu Sports yari ku mwanya wa gatanu n’amanota 35 ku rutonde rw’agateganyo, ikaba mu ntego zayo ku munsi wa 24 wa shampiyona, harimo kuza mu makipe ane ya mbere, ndetse no kwegukana igikombe cy’Amahoro cyayiciye mu myanya y’intoki mu mwaka w’imikino ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka