Kiyovu Sports inyagiwe na AS Kigali, andi makipe agwa miswi

Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Kabiri, Kiyovu Sports yanyagiwe na AS Kigali ibitego 4-0, indi mikino yabaye amakipe aranganya.

Haruna Niyonzima watsinze igitego cya mbere, afashwa na Kakule Mugheni Fabrice kucyishimira
Haruna Niyonzima watsinze igitego cya mbere, afashwa na Kakule Mugheni Fabrice kucyishimira

Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Huye hari habereye imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho umukino wari witezwe wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports.

Ni umukino woroheye AS Kigali kuko mu minota 20 gusa yari imaze gutsinda ibitego 3-0, aho igiitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzima ku munota wa 6 w’umukino.

Ku munota wa cyenda, AS Kigali yahise ibona ikindi gitego cyatsinzwe na Denis Rukundo, ku munota wa 16 Aboubakal Lawal atsinda igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yagerageje gushakisha igitego ariko ku munota wa 84 Niyibizi Ramadhan wari wagiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya kane.

Usibye uyu mukino, wari wabanjirijwe n’uwahuje Gorilla na Marines urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu gihe i Huye Mukura yahanganyirije na Gasogi igitego 1-1

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka