Kiyovu Sports inganyije na Gasogi United ifata umwanya wa mbere

Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Kiyou Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Bumwe mu buryo bukomeye bwa Kiyovu Sports bwageragejwe na Muhozi Fred(wambaye icyatsi n'umweru)
Bumwe mu buryo bukomeye bwa Kiyovu Sports bwageragejwe na Muhozi Fred(wambaye icyatsi n’umweru)

Ni umukino ujya kuba wavuzweho amagambo menshi cyane, uyu wari umukino wa cyenda uhuje amakipe yombi muri shampiyona. Watangiye amakipe yombi asa nk’ayigana dore ko nta buryo bwinshi bukomeye bwabyara ibitego bwawugaragayemo.

Ku munota wa 23 w’umukino, Ravel Ndjoumekou Maxwel wa Gosogi United yacomekewe umupira maze ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye, gusa umunyezamu wa Kiyovu Sports Nzeyirwanda Djihad awukuramo, ashatse kuwusubizamo bawushyira muri koruneri.

Kiyovu Sports nayo ku munota wa 35 yabonye uburyo bwiza bwari kubyara igitego, ubwo Nshimirimana Isamael Pitchou yahaga umupira Erissa Ssekisambu, maze ari imbere y’izamu wenyine ananirwa gutsinda igitego awutera hanze, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Iradukunda Jean Bertrnad ahanganiye umupira
Iradukunda Jean Bertrnad ahanganiye umupira

Mu gice cya kabiri ku munota wa 49 Muhozi Fred yakinanye neza na Iradukunda Bertrand yahaye umupira na we akawumusubiza, ariko agerageje guterera ishoti kure umupira ujya hejuru y’izamu rya Cyuzuzo Aime Gael wa Gasogi United. Ku munota wa 57 Kiyovu Sports yabonye ubundi buryo bubiri bukomeye ubwo Nshimirimana Ismael yateraga koruneri, maze Iradukunda Bertrand ashyiraho umutwe usanga Bugingo Hakim ahagaze neza awukuramo utararenga umurongo w’izamu.

Muri ako kavuyo Frodouard mu rubuga rw’amahina yahaye umupira Erissa Ssekisambu ariko abakinnyi ba Gasogi United bakiza izamu bahita basatira byihuse, barimo Godwin Blessing umukinnyi mushya waguzwe ariko utakoze ibidasanzwe muri uyu mukino, maze atanga umupira mubi cyane. Kiyovu Sports yahise yongera kuzamukana umupira wahawe Erissa Ssekisambu wateye ishoti rikomeye umunyezamu Cyuzuzo Aime Gael yongera gutabara Gasogi United, Nshimirimana Ismael ashatse kuwusubizamo bawushyira muri koruneri itatanze umusaruro.

Umukino wakomeje amakipe akora impinduka zitandukanye ngo abe yabona intsinzi, nk’aho Kiyovu Sports yashyizemo abarimo Benedata Janvier, Bizimana Amiss ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0, habonetsemo koruneri esheshatu(6) za Kiyovu Sports mu gihe Gasogi United yabonye enye(4). Mu mikino icyenda(9) imaze guhuza amakipe yombi mu mateka yayo, Gasogi United yatsinzemo itanu(5) Kiyovu Sports itsinda umwe(1) banganya itatu(3).

Kunganya uyu mukino byasize Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 itari yakina umukino uzayihuza na Marine FC kuri uyu wa gatandatu, naho Gasogi United inota rimwe yabonye ryayishyize ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, mu gihe nayo itegereje ko APR FC iri ku mwanya wa kane na Rayon Sports ya gatanu zifite amanota 28 zikina imikino yazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka