Kiyovu na Police zaguye miswi, mu gihe Rayon Sports icakirana na Bugesera

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yaraye ikomeje, aho ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports zanganyije, mu gihe Gasogi yakuye amanota atatu kuri Rutsiro.

Nyuma y’imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi ikipe y’igihugu Amavubi yari yitabiriye bigatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagarara, guhera ku wa Kane shampiyona yari yongeye gusubukurwa.

Mu mikino yabaye ku wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali itaratsindwa kugeza ubu yahatsindiye ikipe ya Gorilla Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, mu gihe i Rusizi Espoir yahanganyirije na Gicumbi Fc 0-0.

Ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri aho uwabimburiye indi wahuje Gasogi United na Rutsiro, umukino waje kurangira Gasogi itsinze Rutsiro ibitego 3-2, ibitego byatsinzwe na Rugangazi Prosper, Armel Ghislain na Hassan Djibrine ku ruhande rwa Gasogi, naho ibya Rutsiro bitsindwa na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Lomami Frank.

Umukino wakurikiyeho waje guhuza ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports, aho ikipe ya Police Fc ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, Kiyovu Sports iza kwishyurirwa na Mugenzi Cédric, umukino urangira ari igitego 1-1.

Uko imikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yagenze ndetse n’iteganijwe uyu munsi

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

Gorilla FC 0-1 AS Kigali
Espoir FC 0-0 Gicumbi FC

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
Kiyovu SC 1-1 Police FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
Etoile de l’Est vs Musanze FC (Ngoma, 15:00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka