Kiyovu iyobowe n’umwana wa Mafisango yegukanye igikombe cy’Ijabo ryawe Rwanda (AMAFOTO)

Mu irushanwa ryahuzaga amarerero y’abana mu mupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 15 na 17, ryarangiye Kiyovu yegukanye kimwe mu bikombe byakinirwaga

Ni irushanwa ryatangiriye muri Zones, aho amarerero (Centres) 64 ari yo yitabiriye irushanwa, amakipe agenda akuranwamo hazamukamo amakipe 6 (abiri muri buri zone).

Minisitiri w'umuco na Siporo Madamu Nyirasafari Esperance atangiza umukino wa nyuma
Minisitiri w’umuco na Siporo Madamu Nyirasafari Esperance atangiza umukino wa nyuma

Amakipe yaje guhura yose habonekamo ebyiri zakinnye imikino ya nyuma muri buri cyiciro, (Abatarengeje imyaka 17 n’abatarengeje imyaka 15).

Mu cyiciro cy’abakobwa ho yari amakipe ane aho hafashwe ikipe imwe imwe muri zone.

Mu bahungu batarengeje imyaka 15, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwegukana igikombe ku mukino wa nyuma itsinze Football Training Center.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports y’abakiri bato itozwa n’umutoza witwa Habiyaremye Deo wazamuye abakinnyi barimo Ombolenga Fitina, yagaragayemo umwana wa Mafisango Patrick witwa Tuyishimire Tabu Crespo ari nawe kapiteni w’iyi kipe.

Mu bahungu batarengeje imyaka 17, ikipe ya AS Lurons yegukanye igikombe itsinze Miroplast ibitego 4-0.

Tuyishimire Tabu Crespo, umwana wa Nyakwigendera Mafisango Patrick yishimira intsinzi ya Kiyovu abereye Kapiteni
Tuyishimire Tabu Crespo, umwana wa Nyakwigendera Mafisango Patrick yishimira intsinzi ya Kiyovu abereye Kapiteni

Naho mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 17, Together Force yegukanye igikombe itsinze Youth Training Center igitego 1-0.

Ikipe ya Kiyovu y'abatarengeje imyaka 15 yegukanye igikombe
Ikipe ya Kiyovu y’abatarengeje imyaka 15 yegukanye igikombe

Iri rushanwa ryateguwe n’ihuriro ry’amarerero yigisha abana umupira w’amaguru rizwi nk’Ijabo Ryawe Rwanda, rikaba ryaratangiriye mu ma zones aho ryiyabiriwe n’amarerero 64.

Mu batarengeje imyaka 17 mu bahungu, AS rullons yegukanye igikombe itsinze Miroplast

Ni umukino wayobowe n'abasifuzi bakiri bato
Ni umukino wayobowe n’abasifuzi bakiri bato
Umwe mu bana bigaragaje cyane muri aya marushanwa, akinira ikipe ya AS Lurons
Umwe mu bana bigaragaje cyane muri aya marushanwa, akinira ikipe ya AS Lurons
Yishimira igitego yari atsinze Miroplast Fc
Yishimira igitego yari atsinze Miroplast Fc

Ministiri wa Siporo n’umuco Madamu Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru, yatangaje ko Ministeri ayoboye yiteguye gukora ibishoboka byose igateza imbere impano z’abana.

Yagize ati"Ikigaragara ni uko impano z’abana zihari, icyo tugiye gukora ni ugushyigikira iyi gahunda y’Ijabo Ryawe Rwanda, abana bagahabwa umwanya uhagije wo gukina, by’umwihariko mu gihe cy’obiruhuko bagahabwa amarushanwa"

Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko biteguye gushyigikira gahunda yo kuzamura impano z'abana
Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko biteguye gushyigikira gahunda yo kuzamura impano z’abana

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Scheikh Hamdan Habimana yatangaje ko intego za mbere bari bihaye batorwa bari kuzigeraho zo gutegura amarushanwa, ariko bakanagira uruhare mu burere bw’abana bigisha umupira

Yagize ati"Zimwe mu ntego za mbere kwari ugukoresha amarushanwa menshi kugira ngo abana babone aho bagaragariza impano zabo, kugeza ubu biri kugenda neza"

"Twari twateguye irushanwa ku rwego rw’igihugu ubu hasigaye imikino ya nyuma, twabonye ari na ngombwa ko dufata umwanya wo gukangurira abana kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganyijwe, niyo mpamvu twateguye iri rushanwa"

Andi mafoto yaranze imikino ya nyuma y’abana yabereye i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka