Kiyovu inyagiye AS Kigali, imibare y’igikombe iba myinshi

Mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiona, Kiyovu ku Mumena ihanyagiriye AS Kigali ibitego 4-1, iyibuza gufata umwanya wa mbere

Ni umukino wari witezwe n’abakunzi b’umupira, cyane ko wari ufite icyo uvuze ku makipe ari guhatanira igikombe, by’umwihariko AS Kigali yashoboraga kuwutsinda ikayobora urutonde by’agateganyo.

Kiyovu Sports yitwaye neza inyagira AS Kigali
Kiyovu Sports yitwaye neza inyagira AS Kigali

As Kigali ntiyaje guhirwa n’uyu mukino, aho yaje guhita itsindqa igitego cya mbere ku munota wa 32 w’igice cya mbere gitsinzwe na Moustapha Francis, nyuma y’aho yateye umupira ari ku ruhande, umunyezamu Batte Shamiru akabanza kujijinganya ko ahinduriye bagenzi be ngo batsinze, akaza gushiduka inshundura zinyeganyega.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, hongeweho iminota y’inyongera, maze ku munota wa kabiri w’inyongera, Moustapha Francis Ku munota wa kabiri w’inyongera yaje gutsinda igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye yateye nyuma y’umupira wari uturutse ku ruhande utewe na Nizeyimana Djuma.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, ikipe ya Kiyovu Sports yaje gutakaza umupira mu kibuga hagati, maze Mustafa Franics azamukana umupiura neza, awuhereza Mugheni Fabrice, ahita aroba umunyezamu Batte Shamiru, biba bibaye ibitego 3-0.

Kiyovu yaje kwishyura igitego ku munota wa 51 w’umukino, kuri Penaliti yatewe neza na Ndarusanze Jean Claude, ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ndahinduka Michel mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 68 w’umukino, Moustapha Francis yaje gutsinda igitego cya kane cya Kiyovu, umukino urangira ari ibitego 4-1, bituma AS Kigali iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiona n’amanota45, aho irushwa na APR ya mbere fite 47.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Ngarambe Ibrahim, Uwihoreye Jean Paul, Mbogo Ali, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.

AS Kigali: Bate Shamiru, Kayumba Soter , Mutijima Janvier , Ally Niyonzima , Ngandou Omar , Nsabimana Eric Zidane , Murengezi Rodrigue , Ngama Emmanuel, Mbaraga Jimmy , Fuad Ndayisenga na Ndarusanze Jean Claude .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Usomye neza iyi nkuru wakeka ko AS Kigali ariyo yatsindaga. Moustapha ni uwa Kiyovu, ntabwo rero yitsindaga. Pls,mujye musoma inkuru kenshi gashoboka mbere yo kuyishyira ahagaragara.

Murakoze

Aamni yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Nibyiza cyane kuko bihaye APR amahirwe gukomeza kuyobora umwana ntasya ravoma. APR I WISH GOOD LUCK.

SHEMA RYASE Pacifique yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

byambabaje cyene ndayekumwanya wakabiri nakudi bibaho cyane?

uwase jmv yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka