Kiyovu inganyije na Etoile de l’Est inzozi z’igikombe zirayoyoka, Gicumbi yo isubira mu cyiciro cya kabiri

Mu mikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona yabaye kuri uyu wa Mbere, APR FC yatsinze Gorilla naho Kiyovu Sports inganya na Etoile de l’Est igitego 1-1.

Kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no kuri Stade Kamena i Huye, habereye imikino isoza iy’umunsi wa 28 wa shampiyona aho iyari ihanzwe amaso ari irimo APR FC na Kiyovu Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona.

APR FC yatsinze Gorilla, icyizere cyo kwegukana igikombe cyongera kuzamuka

Ni wo mu mukino wabimburiye indi aho watangiye ku i Saa Sita n’igice z’amanywa, aho APR FC yifuzaga gutsinda uyu mukino ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona, mu gihe Gorilla FC yo yifuzaga gutsinda kugira ngo igire icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde nyuma yo gutsinda Gorilla FC
APR FC ikomeje kuyobora urutonde nyuma yo gutsinda Gorilla FC

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 66 gitsinzwe na Omborenga Fitina kuri Coup-Franc, gusa Gorilla yaje guhita yishyura iki gitego ku munota wa 71 gitsinzwe na Mohammed Bobo Camara, nyuma yo guca mu rihumye ba myugariro ba APR FC akaza kuroba umunyezamu wa APR FC.

Ku munota wa 83, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbuye, igitego yatsinze n’umutwe kuri Coup-Franc yari itewe na Manishimwe Djabel, umukino APR FC yegukanye amanota atatu ku bitego 2-1.

Kiyovu yongeye gutsikira, Etoile de l’Est yongera kwizera kutamanuka

Ni umukino Kiyovu yaje yizeye kuba yawubona amanota atatu, gusa yaje gutungurwa no gutsindwa igitego mu gice cya mbere gitsinzwe n’umunya-Ghana Peter Agblevor, kiza kwishyurwa na na Emmanuel Arnold Okwi n’umutwe mu gice cya kabiri.

Umukino waje kurangira ari igitego 1-1, bituma APR FC iyobora urutonde yonyine n’amanota 63, igakurikirwa na Kiyovu n’amanota 61.

Gicumbi yasubiye mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho

Undi mukino wabereye kuri Stade Huye, ikipe ya Mukura VS yaje kumanura Gicumbi FC mu cyiciro cya kabiri, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Kamena

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka