Kiyovu igiye kurega APR FC muri Ferwafa iyishinja gusinyisha umukinnyi wayo itabizi

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yababajwe no kuba APR Fc yarasinyishije Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije igomba gukoresha kuva mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, abo bakaba abarimo n’umukinnyi nsanzimfura Keddy bakuye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Nyuma y’iki gikorwa, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itangaza ko yababajwe no kuba ikipe ya APR FC yarasinyishije uyu mukinnyi bavuga ko yari akibafitiye amasezerano, bakanavuga ko mu minsi ishize yari yarabasinyiye amasezerano y’imyaka itanu.

Nsanzimfura Keddy yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa APR FC
Nsanzimfura Keddy yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC

Visi Perezida wa Kiyovu Sports Theodore Ntarindwa, yavuze kandi ko banabajwe cyane no kuba byakozwe n’ikipe avuga ko basanzwe bafitanye umubano, bakaba bagomba kurara batanze ikirego muri FERWAFA

“Ni ikibazo cyatubabaje, bishobora no kuba byakorwa n’ibindi, ariko kuba bikorwa n’ikipe ntangarugero, ikipe twaganiraga, nta biganiro twagiranye, ku mukinnyi udufitiye amasezerano y’imyaka itanu byatubabaje, twasinyanye n’umubyeyi we ahari, amafoto arahari, amasezerano arahari”

“Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, Badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”

Theodore avuga kandi ko bagomba kwibutsa FERWAFA ikihutira kubaha igisubizo, kuko umwaka ushize bareze AS Kigali shampiyona igeze hagati, babasubiza yararangiye.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, bavuga ko uyu mukinnyi basinyishije nta masezerano yari agifitiye ikipe ya Kiyovu Sports kandi umukinnyi bumvikanye.

Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports
Amasezerano Nsanzimfura Keddy yagiranye na Kiyovu Sports

Mu myaka yashize ikipe ya Kiyovu Sports yagiye ishinja APR FC gusinyisha abakinnyi bayo batabyumvikanye, ariko nyuma amakipe akaza kuganira ibibazo bigakemuka, abo barimo abakinnyi nka Iranzi Jean Claude, Fitina Omborenga na Nizeyimana Djuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka