Kiyovu ibura abakinnyi batanu b’ingenzi irakirira APR FC ku matara

Ikipe ya Kiyovu Sports iraza kwakira APR FC kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iza kuba idafite abakinnyi batanu basanzwe babanza mu kibuga

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa kabiri, ku wa Gatatu no ku wa kane hakinwa imikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona, aho umwe mu mikino itegerejwe cyane ari uhuza Kiyovu Sports na APR FC.

Kiyovu Sports irakira APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo idafite abakinnyi batanu barimo na Kapiteni wayo Ngirimana Alexis
Kiyovu Sports irakira APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo idafite abakinnyi batanu barimo na Kapiteni wayo Ngirimana Alexis

Umukino Kiyovu Sports iza kwakiramo APr Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uratangira Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, hakaza no gucanwa amatara kuko uyu mukino uza kurangira bwije.

Kiyovu Sports iratangaza ko yiteguye kwitwara neza
Kiyovu Sports iratangaza ko yiteguye kwitwara neza

Ikipe ya Kiyovu Sports idakunze kwihagararaho imbere ya APR FC, irakina idafite zimwe mu nkingi za mwamba zirimo Kapiteni wayo Ngirimana Alexis, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Juma wa gatatu mu bamaze gutsinda ibitego byinshi uyu mwaka, Armel Ghislain ufite ikarita itukura, na Shavy Babicka uheruka kugirira imvune muri Gabon, aba bose bakaba bari babanje mu kibuga mu mukino ubanza.

Mu mikino 19 aya makipe yombi aheruka gukina, APR FC yatsinzemo imikino 18, Kiyovu Sports itsindamo umukino umwe yatsinze itozwa na Cassa Mbungo Andre, mu gihe nta mukino n’umwe banganyije muri iyo mikino 19.

Imikino y’umunsi wa 25 ya Shampiyona iteganyijwe muri iki Cyumweru

Ku wa Kabiri tariki 30/04/2019

Gicumbi FC vs AS Kigali FC (Gicumbi, 15h30)
SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 17h30)

Ku wa Mbere tariki 01/05/2019

Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)
Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)
Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

Ku wa Kabiri tariki 02/05/2019

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 25 wa Shampiyona kubera amakarita

1. Armel Ghislain (SC Kiyovu)
2. Gatoto Serge (Espoir FC)
3. Muhire Annicet (Bugesera FC)
4. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)
5. Okenge Lulu (Gicumbi FC)
6. Nshimiyimana Aboubakar (Gicumbi FC)
7. Nsengiyumva Irshad (Marines FC)
8. Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka